skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 42 bafashwe bishe amategeko ya #Gumamurugo

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 42 baraye bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bagakora ingendo zitari ngombwa n’ibindi binyuranyije n’amabwiriza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yagaragaje aba bantu bose barimo abagabo n’abagore bo hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda yaraye itangaje ko yafashe abakinnyi 3 bakina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda barimo Habimana Hussein wa Rayon Sports,Mbogo Ally wa Kiyovu Sports n’undi witwa Bonane bafatiwe mu rugo rwabo bari kunywa inzoga ndetse banatumiye abakobwa 2 baturutse kure baje kubasura.

Mu minsi ishize nabwo Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 28 bafashwe barimuriye utubari mu ngo zabo kandi bibujijwe muri iki gihe cya Coronavirus.

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 (lockdown),Leta y’u Rwanda yategetse abanyarwanda bose kuguma mu rugo uretse abagiye guhaha no gucuruza imiti n’ibiribwa n’izindi serivisi z’ibanze.

Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe kuwa 01 Mata 2020.

Ingamba zafashwe na Leta mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). lbyo bikazakorwa hubaritirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasbye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. lmipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n;uturere tw’lgihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda b’ amikoro kubera ingaruka Cyorezo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa