skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho kwica umumotari bagatwara na moto ye

Yanditswe: Sunday 26, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ejo tariki 25/07/2020 yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho kwica umumotari witwa Ndirabika Samson wo mu karere ka Muhanga bakaniba moto yekuwa 24/07/2020 .

Sponsored Ad

Abatawe muri yombi ni; Ntawuhongerumwanzi Damascene, Niyonkuru Janvier, Sibomana Philippe, Mfitumukiza Jovin na Cyuzuzo Claude.

Polisi yavuze ko undi mujura witwa Nzayisenga Eric bakunze kwita Munyu, yafatanywe na Moto wo mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Bwira uyu munsi.

Ibikorwa byo gushakisha undi witwa Gasumuni birakomeje.

Abafashwe bose bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

Ndirabika Samson yiciwe mu ishyamba riri hafi y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga anizwe, moto ye itwarwa n’abo bagizi ba nabi.

Umurambo we wabonywe muri iryo shyamba riri mu mudugudu wa Gakombe mu Kagari ka Ruli ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020

Ubusanzwe Ndirabika w’imyaka 44 y’amavuko,yari atuye mu Mudugudu wa Rwigerero mu Kagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mukamutali Valérie, yabwiye itangazamakuru ko uwo mugabo yavuye iwe ku wa Kane w’iki cyumweru, yerekeza mu Mujyi wa Muhanga na moto asanzwe akoresha akazi ko gutwara abagenzi.

Nyuma yaho ngo mu rugo iwe bategereje ko ataha baramubura, mu gitondo bajya kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ati “Amakuru y’ibanze twamenye, ejo mu ma saa Mbiri ku mugoroba yari akiri mu Mujyi wa Muhanga; akaba rero yishwe yerekeza mu gice cy’iwabo kuko akomoka mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagari ka Gitare.”

Mukamutali avuga ko iryo shyamba yiciwemo riri munsi y’umuhanda ku buryo bigaragara ko ari abagizi ba nabi bamuteze atashye bamukurura bamujyana munsi y’umuhanda, baramuniga batwara na moto ye.

Iyo casque basanze aho hafi ishobora kuba yatakaye bari kumukururira munsi y’umuhanda.

Ndirabika Samson yasize umugore n’abana bane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa