skol
fortebet

RDF yatangiye iperereza ku basirikare bayo bashinjwa guhohotera abaturage

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu i Nyarutarama mu mudugudu wa Kangondo II ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye ikusanyamakuru ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi no gukubita no gukomeretsa abantu muri aka gace.

Sponsored Ad

Ibi byaha bikekwaho bamwe mu basirikare, byakorewe mu gace k’akajagari kazwi cyane nka ’Bannyahe’ kari i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bavuga ko bakorewe ibi byaha, bavuga ko abasirikare bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro bakomangiye bamwe mu baturage ba hano bakabahohotera.

Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y’akazi ke afite n’imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

Uyu mugore avuga ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

Umunyamakuru wa BBC uri i Nyarutarama avuga ko ku kigo cy’ishuri kiri mu mudugudu wa Kangondo II ubu inzego za gisirikare ziri gukora ikusanyamakuru kuri ibi bivugwa.

Mu mvura nyinshi yaramutse muri ako gace, abaturage, umwe umwe, bari kubazwa amakuru akandikwa.

Aha kuri iri shuri haraboneka imodoka nyinshi za gisirikare n’abaturage bacye bari kwemererwa kwinjira.

U Rwanda rumaze ibyumweru bibiri mu bihe bidasanzwe aho ubuzima busanzwe bwahagaritswe mu gihugu hagakorwa ibyangombwa cyane gusa mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Mu kwa gatanu 2017, abasirikare babiri bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro, barasiye umuturage mu kabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali, mu kwezi kwa cumi uwo mwaka abo basirikare bakatiwe gufungwa burundu.

Ku munsi w’ejo tariki ya 02 Mata 2020,Lt. Col. Innocent Munyengango, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko bataye muri yombi abasirikare 3 ndetse ngo baregwa ibyaha bikomeye.

Lt. Col. Innocent Munyengango yavuze ko urubanza rwabo ruzaburanishirizwa mu ruhame aho icyaha cyakorewe kugira ngo bibere abandi urugero kandi abaturage bahumurizwe.

Yavuze kandi ko aba basirikare nibahamwa n’ibyaha bazahabwa ibihano bikwiriye nkuko bisanzwe muri RDF.

Ibitekerezo

  • Birakwiyeko abobasirikare nibamwa nibyaha bazakosorwa byukuri kuko nugutanga isuramba muri RDF yacu
    thx.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa