skol
fortebet

RIB yatangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Gatete ukekwaho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB]rwatangiye iperereza Minisitiri w’ibikorwaremezo w’u Rwanda Amb. Claver Gatete ucyekwaho kunyereza umutungo wa leta.

Sponsored Ad

Mu nama yahuje Komite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku wa Gatanu taliki 26 Kamena, 2020,Nyakubahwa Perezida Kagame yabwiye abari bayitabiriye ko ruswa, kunyereza umutungo wa leta, gukoresha nabi ubuyobozi, ari bimwe mu byaranze bamwe mu bayobozi aho yanagarutse kuri minisitiri Claver Gatete.

Kimwe mu binyamakuru byandikira kuri Interineti mu Rwanda cyemeje ko cyari muri iyo nama,cyavuze ko Perezida Kagame, yanenze Minisitiri Gatete n’abandi bahoze ari aba Guverineri barimo CGP Emmanuel Gasana wari guverineri w’intara y’amajyepfo, JMV Gatabazi wavanywe ku mwanya nkuwo mu ntara y’amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba wari minisitiri w’ubuzima na General Patrick Nyamvumba.

Umuvugizi wa RIB w’agateganyo, Dominique Bahorera yemereye BBC ko Minisitiri w’Ibikorwa REMEZO, Amb. Gatete Claver ari gukorwaho iperereza.

Ati: "Hari abayobozi b’igihugu bacyekwaho gusesagura ibya rubanda no kunyereza imitungo, uwo mu minisitiri uvuze [Gatete Claver] nawe ari muri abo bari gukorwaho iperereza".

Amakuru avuga ko Minisitiri Gatete ari gukorwaho iperereza ku cyaha cy’imitangire y’amasoko ya Leta mu buryo budahwitse.

Amb. Gatete aravugwaho ‘ guha isoko mu buryo budakurikije amategeko’ kimwe mu bigo byo muri Kenya bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kitwa ‘Outside The Box (OTB) Africa Ltd kugira ngo gihe ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’imyubakire (Rwanda Housing Authority) ikoranabuhanga (software) rizagifasha mu gucunga neza inyubako za Leta.

Amasezerano yagiranye na kiriya kigo yari afite agaciro ka miliyoni 263 Frw, gihabwa isoko mu buryo butemeranyijweho na Komite ya RHA ishinzwe iby’amasoko.

Kuwa Gatanu,Perezida Kagame yabajije Minisitiri Gatete niba kiriya kigo akizi, undi abanza gusubiza ko atakizi.

Umukuru w’Igihugu yaramubajije ati: “Iki kigo urakizi cyangwa ntacyo uzi?” Minisitiri Gatete ati: “Ntacyo nzi Nyakubahwa!”.

Perezida Kagame yarahindukiye asaba komiseri mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza kugira icyo abivugaho.

IGP Munyuza yasobanuriye abari aho ko Minisitiri Claver Gatete yananiwe kwemeza Komite ya RHA impamvu zifatika zatuma kiriya kigo cy’Abanyakenya ari cyo cyahabwa ririya soko, ahubwo yirengagiza gukurikiza ibisabwa byose mu gutanga amasoko ndetse yandikira Minisitiri w’imari n’igenamigambi kwihutisha idosiye, amafaranga akishyurwa iriya Kampani.

Amakuru avuga ko nyuma y’ijambo rya IGP Dan Munyuza,Minisitiri Gatete yavuze ko "noneho yibutse" iyo kompanyi, akanasaba imbabazi.

Mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo hari urubanza ruregwamo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Caleb Rwamuganza, uwahoze ari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwaremezo Christian Rwakunda ndetse na Eric Serubibi wayoboraga Ikigo Rwanda Housing Authority.

Aba baregwa kunyereza amafaranga arenga miliyari ebyiri bafatanyije n’umunyemari Aloys Rusizana wagurishije inzu na leta, inzu baregwa ko yari ifite agaciro ka miliyari 7.6 ariko nyirayo akishyurwa miliyari 9.8 mu buryo bugamije kunyereza imari ya leta.

Mu rukiko, bariya bakozi ba leta bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko ibyo bakoze babikoraga ku mabwiriza y’abari babakuriye, minisitiri Claver Gatete (icyo gihe yari minisitiri w’imari) na James Musoni (yari minisitiri w’ibikorwaremezo, ubu ni ambasaderi muri Zimbabwe).

Aba bakozi ba leta basabye ko aba bategetsi bahoze babakuriye bahamagazwa muri uru rubanza.

Bwana Rusizana we yavuze ko adakwiye kuba aregwa mu gihe afite uburenganzira bwo kugurisha inzu ye. Abaregwa bose ubu baraburana bafunze.

Ibitekerezo

  • Gatete, Caleb, Kabera & Herbert Asiimwe: an organised corruption network. Ubujura baragiye baburenA imipaka ya financial sector, bagatuma Herbert uriya bamugira Board member mu bigo byose: RNIT, RCA. SONARWA.............Ariko Mana!!!

    Nibifi binini bitangire kwisobanura na embassador J MUSONI agomba kuza kuko nawe yagarutsweho murubanza rwa Caleb nabandi bareganwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa