skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abandi bantu babiri bakubise Niyonzima bamuziza kwiba igitoki bikamuviramo urupfu

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha bwatangaje ko rwamaze gufata abandi bantu 2 bagaragaye mu mashusho bari gukubita uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 bamushinja kwiba igitoki bikaza kumuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Nyuma yo kumuteranira bakamukubita cyane bamushinja kwiba igitoki,uyu Niyonzima Salomon yapfuye ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Kuwa 26 Werurwe 2020,nibwo umunyamakuru wa Radio na TV1 yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter amashusho agaragaza abagabo 4 bafashe Niyonzima undi ari kumuhondagura bamushinja kubiba igitoki.

Nyuma y’umunsi umwe,Polisi y’u Rwanda yavuze ko yataye muri yombi abagabo babiri barimo Niyonzima J. Baptiste na Bitwayiki J.Bosco,bari mu bakubise Niyonzima Salomon abandi bari kumwe bakomeza gushakishwa.

Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, RIB yatangaje ko abandi bantu bagaragaye mu mashusho bakubita Niyonzima bafashwe.

Yagize iti “Nyuma y’igihe bashakishwa, Ntirenganya Jean Claude wagaragaye mu mashusho akubita Niyonzima Salomon bikamuviramo urupfu na we yafashwe hamwe na Naberaho Afisa bafatanyije.

Abakekwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Niyonzima yakorewe urugomo na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugerero tariki 25/03/2020 bamushinja kwiba igitoki gusa umwe mu bantu bari aho afata amashusho aba bantu bari kumukubita.

Muri aya mashusho yagaragaje abaturage bari gukubita Niyonzima Salomon,humvikanye abantu bamwe bavuga ko bamukubita kugeza yinyariye mu gihe hari abandi bavugaga ko uyu Niyonzima wakubitwaga yari amaze iminsi avuye Iwawa kugororwa.

Niyonzima yakorewe urugomo n’aba baturage tariki 25/03/2020 mu murenge wa Rugerero bamushinja kwiba igitoki.

Mu gitondo cyo kuwa 29 Werurwe 2020,nibwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero,Bwana Nkurunziza Faustin,yemereye umuryango ko uyu Niyonzima Salomon w’imyaka 27 yapfuye nyuma y’iminsi mike ajyanwe kwa muganga amaze gukubitwa n’aba bantu bamushinjaga kwiba igitoki.

Yagize ati "Nibyo.Twamenye amakuru muri iki gitondo ko yapfuye.Twamujyanye ku bitaro yigenza ariko yari amerewe nabi.".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa