startimes
startimes

RIB yataye muri yombi abayobozi 2 bo mu karere ka Nyaruguru barimo Gitifu wako

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 June 2020 Yasuwe: 2290

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafunze Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyaruguru na Nsengiyumva Innocent, ushinzwe ibikorwa rusange muri aka karere kubera ibyaha binyuranye bashinjwa.


Sponsored Ad


Aba bayobozi bakurikiranweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa.

Bakurikiranweho kandi gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Aba bakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko umuntungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.

Ibibazo byo kunyereza umutungo Leta yageneye abaturage si ubwa mbere bivuzwe muri Nyaruguru kuko kwezi gushize hatawe muri yombi abagoronome babiri bazira kunyereza imbuto n’ifumbire z’abaturage.

Agronome w’Umurenge wa Nyabimata muri aka karere ka Nyaruguru n’umwe mu bashyikirizwe inzego z’umutekano, akurikiranyweho kunyereza ifumbire y’ishwagara ndetse n’imbuto y’ibirayi byari bigenewe abaturage.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru avuga ko uwo Agronome witwa Bikorimana Gilbert yari yahawe ifumbire n’imbuto y’ibirayi bigenewe abaturage ariko ntiyabibaha byose.

Kuwa 6 Gicurasi 2020, Agronome w’Umurenge wa Ruheru na we yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwiba ifumbire, ishwagara n’imbuto y’ibirayi byagenewe abaturage.

Hagamijwe guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Busanze, Nyabimata, Kivu, Ruheru na Muganza haciwe amaterasi y’indinganire ndetse n’abaturage bahabwa imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro kugira ngo babone umusaruro utubutse.

Izo mbuto, ifumbire n’ishwagara bihabwa ba Agronome b’imirenge kugira ngo babigeza ku bahinzi, ariko bamwe babahaye ibituzuye kugira ngo basagure ibyo kugurisha.

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kubyiba ni ugucukura imyobo iterwamo ibirayi mu buryo butari bwo, aho basigamo intera nini hagati y’icyobo n’ikindi bagamije gusagura ifumbire, ishwaga n’imbuto.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwiyemeje gukora igenzura kugira ngo abatwara ibigenewe abaturage bibiryozwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Oscar

    Ni ngombwa rwose guhana abanyereza umutungo wa leta .

    2 months ago

Inzindi nkuru

Gatsibo:Abantu 23 bafashwe bari gusengera mu cyumba barenze ku mabwiriza yo...

Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abantu 23 barenze ku mabwiriza...
13 August 2020 Yasuwe: 434 0

Rusizi: Polisi yataye muri yombi abantu 24 basengeraga mu mashyuza...

Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, Polisi ikorera mu...
10 August 2020 Yasuwe: 726 0

Polisi yerekanye abagabo 7 bakekwaho ubujura barimo n’abafashwe amashusho...

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 7 bakekwaho ubujura bafashwe biba...
8 August 2020 Yasuwe: 2500 0

Burundi: Abantu 08 batwikiwe mu nzu mu bice 2 bitandukanye

Abantu 8 batwikiwe mu nzu zabo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira...
6 August 2020 Yasuwe: 1362 0

Huye: Meya Sebutege yiyemeje gukemura ikibazo cy’abageni gitifu yangiye...

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yinjiye mu kibazo cya...
6 August 2020 Yasuwe: 1784 0

Ruhango: Bafashwe bacuruza inyama z’imbwa babeshya ko ari iz’ihene

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 03 Kanama 2020 ,abasore batatu bafatiwe...
4 August 2020 Yasuwe: 2153 0