skol
fortebet

RIB yataye muri yombi umukozi wa RTDA ukekwaho kwaka ruswa

Yanditswe: Tuesday 20, Oct 2020

Sponsored Ad

RIB yafunze Nzeyimana Eddy Palatin, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa mu mirimo yari ashinzwe yo kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda.

Sponsored Ad

RIB irashimira abatanze amakuru kugirango ukekwa afatwe kandi yongera kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza kandi kidashobora kwihanganirwa mu gihugu cyacu.

Ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abakora mu bigo bya Leta bakomeje gufungwa bakekwaho icyaha cya ruswa aho uyu aje akurikira Dr. Gahakwa Daphrose yatawe muri yombi mu minsi ishize akekwaho ibyaha birimo ruswa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr.Daphrose Gahakwa wahoze ari umuyobozi wungirije wa RAB afunzwe akekwaho ibyaha birimo gushaka indonke ndetse na ruswa.

Bwavuze ko iperereza ryakozwe ryatumye haboneka bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uyu Dr.Daphrose Gahakwa yaba yaragize uruhare muri ibi byaha bityo agomba kugezwa imbere y’Ubutabera ku byaha akekwaho byo gutanga isoko mu buryo budakurikije amategeko ry’umushinga wo kwiga ibigendanye no kuhira rifite agaciro ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu munsi Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akekwaho byo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko rigikomeje.

Ibitekerezo

  • umuhanda wa Mulindi Nyarugunga ku ba demobe harimo amakorosi agaragaza ko hariwemo ka Ruswa gatubutse kugira ngo akabari k,umusirikare gahari katasenywa ikorosi rikaguka kandi ngira ko yarishyuwe na Leta ,ariko barahakwepye none imodoka buri munsi zihakorera accident kubera ko zitareba imbere ikorosi ni agahanda gatoya,bashaka Horizon niyo yahakoze ibibazwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa