skol
fortebet

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bagaragaye mu mashusho bakubita mugenzi wabo bamushinja kwiba igitoki

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Niyonzima Jean Baptiste na Bipfakubaho François bo mu Karere ka Rubavu bagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita Niyonzima Salomon w’imyaka 27 bamushinja kwiba igitoki.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo umunyamakuru wa Radio na TV1 yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter amashusho agaragaza abagabo 2 bafashe mugenzi wabo undi ari kumuhondagura bamushinja kubiba igitoki.

Muri aya mashusho yagaragaje uyu mugabo ari gukubitwa n’umugabo wari ukikijwe n’abantu benshi bamwe bavuga ko bamukubita kugeza yinyariye mu gihe hari abandi bavugaga ko uyu Niyonzima wakubitwaga yari amaze iminsi avuye Iwawa kugororwa.

Mu butumwa Polisi yanyujije kuri Twitter yayo yagize iti “Turabamenyesha ko twataye muri yombi abantu 2 muri 5 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon w’imyaka 27, ku wa 25 Werurwe, 2020, mu karere ka Rubavu,Umurenge wa Rugerero.”

Niyonzima yakorewe urugomo n’aba baturage tariki 25/03/2020 mu murenge wa Rugerero bamushinja kwiba igitoki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa