skol
fortebet

Rubavu: Polisi yafatiye mu cyuho umusore wari ufite udupfunyika 380 tw’urumogi

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu yafashe Uwamahoro Didier w’imyaka 27. Yafatanwe udupfunyika 380 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage, afatirwa mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Umuganda.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) avuga ko Polisi yari ifite amakuru ko Uwamahoro akura urumogi mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaza kurucuruza mu Rwanda.

Yagize ati “Tukimara kumenya ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufatira mu cyuho Uwamahoro. Abapolisi bamuhamagaye nk’abakiriya bamubwira ko nabo bacuruza urumogi kandi ko bashaka rwinshi rwo kurangura, Uwamahoro yarabemereye ababwira aho ari bajya kurureba.”

Yakomeje avuga ko bageze yo basanze afite turiya dupfunyika 380 tw’urumogi bahita bamufata gutyo. Amaze gufatwa yemeye ko urwo rumogi rwavuye muri Congo ruzanwe n’abana baragira inka.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje gufasha Polisi kurwanya ibyaha n’ibindi byose byaba intandaro yo gukora ibyaha. Yakanguriye abakishora mu byaha ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyobyabwenge kubireka.

Ati “Turagira ngo tumenyeshe abantu bakishora mu biyobyabwenge ko amayeri yose bakoresha yamenyekanye n’andi bazakoresha azamenyekana. Bashake ibindi bakora bibateza imbere bitabagusha mu byaha.”

Uwamahoro Didier yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa