skol
fortebet

Rubavu: Umusaza w’imyaka 64 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batatu batarengeje imyaka 10

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

Umusaza witwa Babonampoze Erneste w’imyaka 64, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho gusambanya abana batatu bose batuye mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru nibwo byamenyekanye ko uyu musaza yasambanyije aba bana nyuma yo kubabona barira bavuga ko uwo musaza yabasambanyije.

Amakuru avuga ko yari umushumba w’inka hafi y’urugo rw’aba bana barimo uw’imyaka itandatu, uw’irindwi n’icyenda. Bikekwa ko yabasambanyirije ku kiraro cy’izo nka yacungaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje.

Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, nk’uko Umuhoza yakomeje abivuga.

Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu usambanya umwana iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa