skol
fortebet

Ruhango: Ashobora gutanga asaga ibihumbi 500 mu irangiza urubanza rw’ ibihumbi 11

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

Nsengimana Aminadab wo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango yategetswe ku ishyura itsinda yari abereye umubitsi akongeraho n’ igihembo cy’ umuhesha w’ inkiko ibihumbi 500. Abunzi bari bategetse ko yishyura ibihumbi 11 na 50.

Sponsored Ad

Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo Nsengimana Aminadab ukomoka mu murenge wa Ruhango w’ akarere ka Ruhango yategetswe n’ abunzi b’ uyu murenge kwishyura amafaranga angana n’ ibihumbi 11 na 50(11.050 Frw ) yahombeje Itsinda "Twiteze imbere" yari abereye umubitsi.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya , ngo aya mafaranga ahora ayishyura abo bari kumwe mu itsinda ari na bo bamuregaga bakayanga, none ngo bageze ubwo biyambaza umuhesha w’ inkiko w’ umwuga ngo abe ari we umwishyuza ibi bihumbi 11 na we (Umuhesha w’inkiko) akamuhemba ibihumbi 500 Frw bigenwa n’ itegeko.

Abaturanyi ba Aminadab bashimangira ko mugenzi wabo yagerageje kenshi kwishyura aya mafaranga abo yagomba kuyishyura bakayanga bavuga ko iki gikorwa cyo kumwishyuza hifashishijwe umuhesha w’ inkiko w’ umwuga ari ugushaka kumuhemukira gusa.

Me Nshimiyimana Emmanuel umuhesha w’ inkiko w’ umwuga ugiye kurangiza uru rubanza avuga ko ibyo Aminadab avuga by’ uko yishyuzwa ibihumbi 11 n’ igiceri cya 50 atari ukuri kuko ngo abamutsinze bamutsindiye ibihumbi bigera kuri 800 ariko abunzi baciye uru rubanza ntibabisobanura neza mu mwanzuro.

Me Emmanuel avuga ko nyuma y’ uko abunzi 2 muri 3 bemeje ko uyu mugabo ahamwa n’ ibihumbi 11 n’ amafaranga 50 andi agera ku bihumbi 800 akaba yarabaye igihombo rusange bityo akaba yabazwa Komite y’ iri tsinda umwe akemeza ko aya yose amuhama, mbere yo gutera Kashi Mpuruza kuri uyu mwanzuro Perezida w’ Urukiko rw’ ibanze rwa Ruhango yasabye ko uyu mwanzuro wakurwamo urujijo, maze nyuma yo kuwukosora hemezwa ko Aminadab azishyura ibihumbi bibarirwa muri 800, akiyongeraho n’ igihembo cy’ umuhesha w’ inkiko uri kurangiza uru rubanza.

Nubwo Aminadab atsimbaraye ku kuba amafaranga agomba kwishyura abo bari kumwe mu itsinda yari abereye umubitsi ari ibihumbi 11 n’ igiceri cya 50 na yo avuga ko yayatanze inshuro nyinshi akangwa, umuhesha w’ inkiko w’ umwuga Me Nshimiyimana Emmanuel uri kurangiza uru rubanza avuga ko nubwo aya yaba ari yo yonyine ari kwishyuzwa nta cyemeza ko yayatanze ntiyakirwe kuko nta nyandiko mvugo abifitiye.

Src: TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa