skol
fortebet

Ruhango: Bafashwe bacuruza inyama z’imbwa babeshya ko ari iz’ihene

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 03 Kanama 2020 ,abasore batatu bafatiwe mu gasanteri k’ ubucuruzi gaherereye mu murenge wa Ruhango bikekwa ko bari kugurisha inyama z’ imbwa bari baraye babaze.

Sponsored Ad

Abaturage baganiriye na TV1 na Radio One dukesha iyi nkuru bavuze ko iyo bataza kubona uruhu n’ umutwe by’ iyi mbwa batari gupfa kumenya ko ari yo kuko ngo ntaho yari itaniye n’ ihene.

Aba basore bavuga ko bari bamaze kurya akaboko ndetse n’ ijosi by’ iyi mbwa bavuga ko batari bagamije kugurisha izi nyama ko ahubwo ari bo ubwabo bari kuzirya. Bavuga ko impamvu yabateye kurya iyi mbwa ari uko bayiguze bagamije kuyorora ariko iza kurya umwe muri bo basanga batayihanganira, ni ko gufata umwanzuro wo kuyibaga.

Iriya mbwa babaze, bayiguze n’uwitwa Alexis Gasatsi ku Cyumweru tariki 02 Kanama 2020 iza kuruma umuntu, abayiguze babonye bikomeye barayibaga bajya kuyigurisha nk’aho ari inyama z’ihene ariko abaturage barabavumbura.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibyo aba basore bavuga by’ uko ari bo ubwabo bari kurya iyi mbwa ari ibinyoma kuko ngo si ubwa mbere bumvise amakuru y’ uko bagurisha inyama z’ imbwa bazita iz’ ihene.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ruhango buvuga ko aba basore bashyikirijwe inzego z’ umutekano kugira ngo bagire ibyo babazwa.

Ubusanzwe aka gasanteri k’ ubucuruzi aba basore bafatiwemo bafite inyama z’ imbwa, burusheti yaho bivugwa ko ari iy’ ihene ishobora kugura amafaranga 250 y’ u Rwanda. Iki giciro kiri hasi bamwe bagishingiraho bemeza ko bashobora kuba barya inyama z’ imbwa nubwo nta bimenyetso bifatika bibigaragaza.

Abafashwe bashaka kugurisha ziriya nyama ni uwitwa Ihimbazwe w’imyaka 20, Yangeneye w’imyaka 22 na Nshimiyimana w’imyaka 27 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa