skol
fortebet

"Rusesabagina n’abamwunganira bameze nka ba banyeshuri batinya ibizamini"-Sankara mu rukiko

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwakomeje kuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman ndetse n’abandi 18 bashinjwa ibyaha birimo n’iby’iterabwoba kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu hatangiye kuburanwa ku yindi nzitizi izatangwa na Rusesabagina cyane ko mu iburanisha riheruka Rusesabagina yabajijwe iyo nzitizi ntiyayisobanura ahubwo asaba guhabwa igihe akayinononsora akayitanga mu buryo bw’inyandiko.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, Gatera Gashabana usanzwe yunganira Rusesabagina ntiyabonetse mu rukiko kuko yarwandikiye arumenyesha ko ataboneka kubera urundi rubanza afite mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania. Rusesabagina yunganiwe na Me Rudakemwa Felix gusa.

Nyuma yo gusura Rusesabagina aho afungiwe muri Gereza ya Mageragere, Urukiko rwasanze hari ibigomba gukosorwa kugira ngo urubanza rwe rugende neza birimo:

Gufashwa mu mitegurire ye, agahabwa mudasobwa n’igihe gihagije cyo kwitegura

Rwategetse ko inyandiko zirebana n’urubanza Rusesabagina ahererekanya n’abunganizi be zidakwiye kujya zifatirwa

Izindi nyandiko zitarebana n’urubanza n’ibindi bintu yoherezwa rwanzuye ko byajya bikorerwa urutonde, bikanyuzwa ku buyobozi bwa gereza.

Rusesabagina yatangiye avuga ko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe. Ati “Ndi hano mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Narashimuswe. Ndashaka kubanza gusubizwa uburenganzira bwanjye, mfungurwe."

usesabagina yabajije impamvu badahabwa umwanya uhagije wo gusuzuma umwanzuro.

Ati “Nkuko babonye umwanya wo gusoma iyo dosiye, natwe turawukeneye ku buryo tuzahura tukaganira, turi ku ntebe imwe n’ameza amwe. Tureshya ntawe usumba undi.’

Turasanga ari umutego, mumbabarire kuri iryo jambo. Ubwo Ubushinjacyaha buvuga ko butangaza ko bwitegura kuburana habura iki ngo imyanzuro ishyirwe muri system. Bagomba kubikora mbere, abantu bakagera hano biri mu buryo.’’

Hashize amasaha 40, Ubushinjacyaha bubonye umwanzuro.

Mu gusubiza, Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ikosa ryabwo kuba butarasubije ku myanzuro ahubwo ari irya “Rusesabagina n’abamwunganira batinze gushyira imyanzuro muri system.’’ Bwagaragaje ko bwiteguye kuburana imyanzuro igashyirwa muri system nyuma.

Buti “Nitwe twagombye gusaba igihe cyo kwitegura ku nzitizi kugira ngo tureshye imbere y’amategeko. Iyi nzitizi ntaho itaniye n’ibyavuzwe mbere, ibyaje ari inzitizi ku munsi wa mbere, igihe cyo kubisobanura byavuzwe ko ari amakuru.’’

Twe nta mwanya dukeneye wo kwiga kuri uwo mwanzuro. Ubu tuvugana wageze muri system.’’ Bwavuze ko ihame ryo kuringanira kw’ababuranyi, ahanini uregwa ari we wibandwaho.

Me Rudakemwa wunganira Rusesabagina yagize ati “Ntabwo tuzi ibikubiye muri uwo mwanzuro. Igihe dusaba kirajyana na gahunda yanjye. Mudushyize ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha twaba twiteguye kuburana, tugatanga ibisobanuro ku nzitizi zatanzwe.”

Me Rudakemwa yavuze ko buri gihe haba hagamijwe urubanza ruboneye kandi ibyo ntibyashoboka umuntu atiteguye ngo abone icyo mugenzi we yasubije ku nzitizi yatanze.

Me Rudakemwa yabajije impamvu Ubushinjacyaha ntacyo bwasubije ku nzitizi za Rusesabagina.

Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko bemera kwakira igihe bahabwa cyo gusuzuma imyanzuro no kuyivugaho.

Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara yavuze ko hamaze kuba amaburanisha atatu, haburana Paul Rusesabagina gusa.

Ati “Dushobora kuzarangira uru rubanza mu 2024. Nyakubahwa Perezida hakwiye gushyirwaho ingengabihe y’uburyo iburanisha rizagenda. Ibyo bidakozwe, buri wese hano afite ibindi akora.’’

Sankara nawe yakomeje agira ati “Rusesabagina n’abamwunganira bameze nka ba banyeshuri batinya ibizamini. Buri gihe hari interrogation bavuga bati ‘muyimure, muyimure.’ Ndabishingira ku kuba basabiye Ubushinjacyaha umwanya.”

Ababuranira abaregera indishyi na bo basabye ko urubanza rwihutishwa kuko ngo ibikenewe bihari ndetse ko kuva imyanzuro y’uruhande ruregwa yaragaragajwe nta wundi mwanya ukenewe wo kuyivugaho.

Mu iburanisha rya mbere Sankara yari yashinje Rusesabagina gushaka gutinza urubanza kuko yavugaga ko atari umunyarwanda kandi yarifuzaga kurubera Perezida.

Sankara n’umwunganira basabye ko uru rubanza rwakwihutishwa bakamenya aho bahagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa