skol
fortebet

Rusesabagina yasabye urukiko kumukuriraho imbogamizi ahurira nazo kuri gereza

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yasabye urukiko gufasha umukiliya we ku kibazo cy’ingutu [cyo gusabwa dosiye] gituma umukiliya we adashyira imyanzuro y’urubanza mu mizi.

Sponsored Ad

Gatera Gashabana yavuze ko ‘umukiliya we Rusesabagina’ hari ibyo adahabwa kuri gereza birimo ko atemererwa kwinjirana inyandiko.

Yagize ati “Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha aho gukorera. Muri urwo rwego namugejejeho ikirego, nakoresheje imbaraga mu kumugezaho ibimenyetso biri mu kirego...

Sindega gereza ariko dupfa kuhava ibyo namugejejeho byose akabisabwa kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha kandi biri muri system. Muzadufashe iki kibazo cyitabweho kugira ngo abone ayo mahirwe yo gutegura umwanzuro.’’

Rusesabagina yavuze ko byabayeho kenshi,ko afite dosiye zirimo imigereka 1347 n’izindi nyinshi. Ati “Ibyo bintu ntabyanditse muri system sinabasha kuzikurikirana. Kereka ngiye kuhakora [ku biro bya gereza], nkahamara nk’ukwezi.

Nta nyandiko ninjirana, nimba ntashobora kuyinjiramo byagenda bite?’’

Ubushinjacyaha bubajijwe niba hari icyo bazi ku makuru y’uko inyandiko Gatera Gashabana asigira Rusesabagina atemererwa kuzinjirana, buvuga ko ari amayeri yo gutinza urubanza.

Buti “Dusanga twe nta mbogamizi ihari, kuko ihari yagaragazwa kugira ngo ifatweho umwanzuro. Urukiko ntiruvuga amakuru, ruvuga ibimenyetso n’ibikorwa. Bagombye kuyajyana muri RBA kuko ni yo ivuga amakuru.’’

Bwagaragaje ko biri gukorwa ari amayeri ‘tactic’ yo ‘gutinza urubanza’.

Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge rukumva niba icyo kibazo gihari cyaba gihari kigasuzumwa, kigakemurwa.

Rusesabagina n’abamwunganira basabye ko bahabwa igihe cyo gutegura inzitizi. Urukiko rwanzuye ko igihe basaba bagihabwa, ariko abandi baburanyi bagahabwa umwanya wo gusobanura inzitizi zabo.

Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’ aho Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, kugira ngo inyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwategetse ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Nsanzubukire na Munyaneza uzasomwa ku wa Gatatu saa Tanu,mu gihe inzitizi kuri Rusesabagina zizatangira kuburanishwa ku wa Gatanu, ku wa 5 Werurwe 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa