skol
fortebet

Rusesabagina yishimiye uko afunzwe muri kasho ya Remera

Yanditswe: Thursday 03, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda Paul Rusesabagina uherutse gutabwa muri yombi n’u Rwanda ashinjwa ibyaha bikomeye birimo n’iterabwoba yavuze ko afunzwe mu buryo bwa kimuntu ndetse yizeye ko ubutabera bw’u Rwanda buzamucira urubanza runyuze mu mucyo.

Sponsored Ad

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo Rusesabagina yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi mu gihugu kitaramenyekana kugeza ubu.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru The East African ubwo yari muri kasho afungiyemo kuri uyu wa Kane,Rusesabagina yavuze ko afunzwe neza ndetse yizeye ko azabona ubutabera n’urubanza rwe rukanyura mu mucyo.

Ati "Bamfashe neza. Nijoro nariye amakaroni, uyu munsi bampaye igikoma. Nanyoye imiti kubera ko ngendana imiti y’umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bujyanye n’umutima." Yongeyeho ko kuri uyu wa Kane yasuwe n’abaganga babiri.

Rusesabagina afungiwe muri kasho ya Remera aho yahawe igitanda, matola n’inzitiramibu n’ubwiherero bwujuje byose.

Ubwo yaganiraga n’iki kinyamakuru yari yicaye ku gatebe gato,yambaye ikositimu n’ishati nta karuvati n’agapfukamunwa.

Ku bijyanye no kuburana,Rusesabagina yavuze ko yahawe uburenganzira bwo kwishakira abamwunganira.

Ati "Nahawe amahitamo yo kwishakira abanyunganira. Iperereza riracyakomeje, ntabwo nshaka kuvuga ku bijyanye n’urubanza mbere yo kugera imbere y’urukiko. Ntabwo nshaka kugaruka ku byo bandega kuko ari ikibazo kiri mu nkiko kandi iperereza riracyakomeje."

Rusesabagina yanze kugira icyo avuga ku buryo yafashwe nuko yageze mu Rwanda.Ati "Namenyeshejwe ibyaha bandenga kandi baracyabimbazaho.Iki n’ikibazo cyagejejwe mu nkiko."

Rusesabagina yavugaga nta gihunga mu ijwi riringaniye nkuko umunyamakuru baganiriye yabivuze.

Rusesabagina akurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi, byakorewe abanyarwanda b’inzirakarengane mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018.

Tibor Nagy, umunyamabanga wungirije ushinzwe ibiro by’ibirebana na Afurika mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika, avuga ko Amerika yiteze ko Paul Rusesabagina azafatwa kimuntu.

Bwana Nagy yatangaje ko ejo ku wa gatatu yabonanye na Mathilde Mukantabana, ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, bakaganira ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.

Paul Rusesabagina yerekanywe na leta y’u Rwanda ku wa mbere w’iki cyumweru i Kigali afunzwe.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko yafashwe hashize igihe "ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera", kandi ko yafashwe "binyuze ku bufatanye mpuzamahanga".

Nta makuru arambuye yatangajwe n’u Rwanda ku gihe, igihugu, n’uburyo yafashwemo.

Uruhande rw’umuryango we n’impuzamashyaka MRCD abereye umukuru wungirije bavuga ko "yashimuswe", ko bamuheruka bwa nyuma ageze i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Bavuze kandi ko yagiye i Dubai avuye muri Amerika mu mujyi asanzwe afitemo urugo wa San Antonio muri leta ya Texas.

Bwana Nagy yanditse kuri Twitter ko :"Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteze ko leta y’u Rwanda izafata kimuntu, hakurikijwe amategeko, kandi igatanga ubucamanza butabera kandi mu mucyo kuri Bwana Rusesabagina."

Igitangazamakuru CNN cyo muri Amerika, cyatangaje ko amakuru cyahawe n’umutegetsi kitavuze wo muri UAE ari uko Bwana Rusesabagina ku wa kane "yageze akanava" muri icyo gihugu "mu buryo bwemewe n’amategeko".

CNN ivuga ko yabwiwe n’uwo mutegetsi wo muri UAE ko Bwana Rusesabagina yavuye muri iki gihugu mu masaha ya nyuma ya saa sita z’ijoro ryo kuwa kane "mu ndege bwite igiye muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba".

Uwo mutegetsi yavuze ko nta masezerano u Rwanda rusanzwe rufitanye na UAE yo guhana abakekwaho ibyaha.

Bwana Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yamenyekanye cyane kubera film izwi cyane ku isi ya Hotel Rwanda yakinwe hashingiwe ku nkuru ivuga uko yarokoye Abantu bahungiye muri Hôtel des Mille Collines i Kigali muri Jenoside muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa