skol
fortebet

Rusesabagina yongeye gusaba kurekurwa ubushinjacyaha busaba ko akomeza gufungwa

Yanditswe: Friday 27, Nov 2020

Sponsored Ad

Paul Rusesabagina umwe mu batavuga rumwe n’ubutegesti yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusesa icyemezo kimugumisha muri gereza mu gihe ategereje ko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.

Sponsored Ad

Umuburanira avuga ko yagejejwe mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa munani ashimuswe akamara iminsi ine yaraburiwe irengero.

Avuga ko umucamanza wa mbere yirengagije uburyo bunyuranye n’amategeko yafunzwemo agafata icyemezo cyongera igihe cyo kumufunga by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwo ariko buvuga ko Rusesabagina yafatiwe ku butaka bw’U Rwanda kandi ko yahageze ku bushake bwe.

Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganiraga ku nshuro ya mbere Paul Rusesabagina yavuze ko uyu mugabo afunzwe binyuranye n’amategeko.

Avuga kandi ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira ndetse ntiyanamenyeshwa ibyo aregwa agifatwa.

Umunyamategeko Gatera avuga ko uburwayi buhoraho Rusesabagina afite bwirengagijwe ubwo hafatwaga icyemezo cyo kumufunga, ibi bikaba byatumye ubuzima bwe buba mu kaga.

Rusesabagina na we yashimangiye ko yashimuswe akagezwa mu Rwanda ahambiye amaguru n’amaboko, cyakora ntiyavuze igihugu yafatiwemo ndetse n’uburyo bwakoreshejwe ngo agezwe i Kigali.

Yabwiye urukiko ko atari Umunyarwanda kandi ko igihe cyose yaje mu gihugu yinjiraga yasabye visas kimwe n’undi munyamahanga wese.

Izi nenge zose, abaregwa bavuga ko zirengagijwe n’umucamanza wa mbere akongera iminsi y’igifungo aho kurekura uwarenganijwe.

Ubushinjacyaha bwo ariko bwahakanye ugushimutwa kuvugwa na Rusesabagina, buvuga ko yafatiwe i Kigali kandi ari we wizanye. Gusa na bwo ntibwatanze ibisobanuro ku buryo yageze i Kigali.

Bwanavuze ko yafungiwe kuri Station ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali bitandukanye n’ahantu hatazwi havugwa n’uregwa.

Ubushinjacyaha bwashyigikiye icyemezo cyo kongera iminsi y’igifungo cy’agateganyo kuko ibyaha Rusesabagina aregwa bikomeye cyane kandi hakaba hariho impamvu zituma bikekwa ko yabikoze koko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwamaze kugeza ikirego mu rugereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba rwa Nyanza.

Bwasabye ko Rusesabagina atakwemererwa kurekurwa by’agateganyo ahubwo agategereza ko urubanza rwe ruhamagazwa ngo rutangire kuburanishwa mu mizi.

Mbere y’uko izi mpaka zitangira, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko ikirego cy’ubujurire bwa Rusesabagina cyateshwa agaciro.

Bwavugaga ko ubujurire bwatanzwe igihe giteganywa n’amategeko cyarenze. Rusesabagina n’umwunganira ariko bo bashimangiraga ko ikirego cyatanzwe mu bihe bikwiye ko nta cyakibuza kwakirwa.

Izi mpaka ariko nta mwanzuro zagezeho kuko umucamanza yavuze ko iki azakireba nyuma ubwo azaba asuzuma imiburanishirize y’ubu bujurire muri rusange.

Birashoboka ko uru rubanza rwazahuzwa n’urundi rw’abantu 18 baregwa kuba bari mu mitwe irwanya u Rwanda rwatangiye mu rugereko rwihariye rwa Nyanza.

Ejo kuwa Kane, ubushinjacyaha bwasabye ko imanza z’aba barimo na Callixte Sankara wabaye umuvugizi w’umutwe wa FLN rwahuzwa n’urwa Paul Rusesabagina.

Callixte Nsabimana Sankara ubu we watangiye kuburana mu mizi, yakomeje kumvikana mu rukiko avuga ko yifuza guhuzwa na Paul Rusesabagina yemeza ko ari we wamuhaga amabwiriza.

Rusesabagina wari ukuriye ihuriro n’amashyaka rya MRCD yagejejwe mu Rwanda mu mezi atatu ashize, mu buryo butarasobanuka kugeza ubu.

Aregwa ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe agamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa