skol
fortebet

Rusizi: Abakozi babiri ba sitasiyo ya SP batawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 26 Ukuboza nibwo Kamanayo Aphrodice w’imyaka 30 na Gatware Eraste w’imyaka 25 batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafranga asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 158 n’amafaranga 600 muri sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ya SP bakoragaho.
Aba basore bakaba barakoraga muri sitasiyo yitwa Station Petrolie(SP), ifite amashami abiri yose ari mu karere ka Rusizi, ishami rimwe riri mu mujyi wa Kamembe irindi riri ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahazwi nko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 26 Ukuboza nibwo Kamanayo Aphrodice w’imyaka 30 na Gatware Eraste w’imyaka 25 batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafranga asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 158 n’amafaranga 600 muri sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ya SP bakoragaho.

Aba basore bakaba barakoraga muri sitasiyo yitwa Station Petrolie(SP), ifite amashami abiri yose ari mu karere ka Rusizi, ishami rimwe riri mu mujyi wa Kamembe irindi riri ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahazwi nko kuri Rusizi ya mbere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba IP Eulade Gakwaya yavuze ko kugira ngo iby’aba basore bimenyekane ari uko bari bamaze iminsi igera kuri 2 badatanga amafaranga bakoreye.

IP Gakwaya yagize ati:”Kuva kuwa gatanu tariki 23 Ukuboza, ushinzwe umutungo w’izo sitasiyo(Gerant) yagiye mu butumwa bw’akazi i Kigali amarayo iminsi 2; yasize umuntu bagombaga guha amafaranga bakoreye buri munsi ariko ntibayamuha”.

Yakomeje avuga ko aho ushinzwe umutungo agarukiye yakomeje kubwira bariya basore kumuha amafaranga bari bamaze iminsi bakorera ariko baramwihorera ndetse yabahamagara telefoni zabo ntizicemo,yabandikira ubutumwa bugufi ntibamusubize.

Byaje kugera aho uwitwa Kamanayo Aphrodice wakoreraga kuri SP ishami rya Rusizi 2 ikorera mu mujyi wa Kamembe yizanye ku biro bya Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda avuga ko yagize ikibazo agahomba.

Mu gihe iperereza ryari rikomeje, ngo Polisi yagiye no kuri Rusizi 1 naho hari ishami rindi , umukozi waho Gatware Eraste ababwira ko we abajura bamuteye bagafungura umutamenwa yabikagamo amafaranga maze bagatwara ayo yakoreye muri iriya minsi ibiri.

IP Gakwaya yagize ati: “Mu gihe ushinzwe umutungo yarimo kubashaka ngo bamubwire aho amafaranga bakoreye ari, uwitwa Kamanayo Aphrodice yizanye hano kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu mujyi wa Kamembe, atubwira ko yahombye.Twahise tujya kubaza na mugenzi we uba kuri Rusizi ya mbere, Gatware Eraste we atubwira ko yasanze abajura bakinguye umutamenwa yabikagamo amafaranga, avuga ko yasanze hafunze ariko amafaranga ntayarimo bayatwaye”.

Yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu ahantu harindwa na kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano hibwe, byongeye bamara kwibwa bagaceceka ntibabivuge iminsi ibiri yose igashira.

IP Gakwaya avuga ko nyuma yo guhuza ibivugwa na Kamanayo Aphrodice na mugenzi we Gatware Eraste, bitumvikana ukuntu bombi habuze ugemura amafaranga ndetse bose nta n’umwe ukiyafite.

Yagize ati:”Twahise dufata uyu witwa Gatware, Kamanayo we yari yizanye, twabahuje n’ushinzwe umutungo wa SP babara amafaranga bagombaga kwishyura muri iyo minsi 2 bihwana na miliyoni 2 n’ibihumbi 158 n’amafranga y’u Rwanda 600.Ubu bari mu maboko ya Polisi”.

Yakomeje agira inama abakoresha kwirinda uburangare ngo bibagirwe kubaza abakozi babo ku gihe impamvu badatanga amafaranga baba bakoreye hakarinda hashira igihe kinini.Yakomeje agira inama banyiri sitasiyo z’bikomoka kuri peteroli kujya bashaka abarinzi bahagije kuko bariya bakozi bo kuri za sitasiyo bakunze kuba bafite amafaranga menshi bityo n’ibisambo bikaba byayabambura.

Yanabagiriye inama yo kwifashisha ikoranabuhanga rifata amashusho(CCTV) mu rwego rwo kugenzura neza ibikorwa bibera aho bakorera.

Abakora kuri za sitasiyo bagiriwe inama yo kunyurwa n’umushahara bahembwa bakareka ingeso mbi yo kwiba abakoresha babo cyangwa kwigwizaho imitungo itari iyabo.

Aba basore icyaha bashinjwa cyo kunyereza umutungo nikiramuka kibahamye bazahanishwa ingingo za 325 na 614 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ziteganya igifungo cy’imyaka irindwi kugeza ku 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa