skol
fortebet

Rutsiro: RIB yafunze abayobozi 4 b’inzego z’ibanze bazira gukubita no gukomeretsa umukobwa w’imyaka 20

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abayobozi 4 b’inzego z’ibanze bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukobwa w’imyaka 20 bitwaje ububasha bahabwa n’amategeko.

Sponsored Ad

Abafunzwe ni Salongo Faustin (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma); Hakizimana Pierre Celestin (SEDO w’Akagari ka Ngoma), Twahirwa Theophile (DASSO ukorera ku Murenge wa Nyabirasi) na Munyagisenyi Felecien (umuyobozi w’Umudugudu wa Kazo).

Mu itangazo RIB yashyize hanze yavuze ko yafunze aba bayobozi bose "ibakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukobwa w’imyaka 20 bitwaje ububasha bahabwa n’amategeko."

Abafashwe bose bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwihanangiriza abitwaza ububasha bahabwa n’amategeko bagahohotera abo bashinzwe kurengera

Ikibazo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze bakubita abaturage gikomeje gufata indi ntera kuko mu minsi ishize mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama, abaturage baherutse kuvuga ko babangamiwe no guhora bakubitwa n’abanyerondo b’umwuga ku bufatanye n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bitwaje gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi. Ngo ubahaye ruswa ntibamukubita.

Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko abaturage baba bari guhwiturwa, gusa umurenge wa Nyamata wo ukemeza ko ugiye gukurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse.

Umubyeyi w’abana 3 utuye mu mudugudu wa Kagoma II mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama ya Bugesera yeretse umunyamakuru wa TV1 amatako ye ndetse akazamura ashaka no kumwereka ibindi bice by’umubiri avuga ko byaboze bitewe n’inkoni yakubiswe n’abanyerondo b’umwuga ku bufatanye n’umuyobozi w’umudugudu nyuma yuko bamutangiriye mu nzira agiye kugura ikibiriti ngo atekere abana be. Ni ikibazo ahuriyeho n’abandi baturage benshi bo muri aka kagari.

Aba bose bavuga ko bari gukubitwa ku mabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Kibungo bigashyirwa mu bikorwa n’abanyerondo bakuriwe n’uwitwa NTAWIHEBA Jacques n’umukuru w’umudugudu witwa UWAMUNGU Germaine. Barasaba ko kuyobozwa inkoni byahagarara, abagizweho ingaruka n’izi nkoni bakavuzwa ndetse urwego rushinzwe iperereza rukamanuka rukabegera kuko bamwe batakibasha kuva mu rugo kubera ubumuga.

Umukuru w’umudugudu wa Kagoma II Madame UWAMUNGU Germaine umunyamakuru yagerageje kumwegera ngo amubaze icyo abivugaho ntiyamwemerera. Gusa umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage NIYONAGIRA Jean Paul mu kagari ka Kibungo ari nawe uri kukayobora muri iki gihe avuga ko abaturage badakubitwa ahubwo bahwiturwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Ntarama Madame UWAMUGIRA Martha we avuga ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma umuturage akubitwa akemeza ko nibigaragara ko hari uruhare abashyirwa mu majwi babigizemo nta kabuza bazabihanirwa.

Ingingo y’121 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha Ku buryo iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa