skol
fortebet

Rwamagana: Ntezimana wabaze umugore we yakatiwe burundu, uwo bafatanyije akatirwa itanu

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma mu Karere ka Rwamagana, rwakatiye igifungo cya burundu Ntezimana Jean Damascène wiyemereye imbere y’urukiko n’imbaga y’abaturage mu Murenge wa Karenge ko yishe umugore we amutemaguye.

Sponsored Ad

Ni urubanza rwatangiye gusomwa saa 14h15, mu mpuzankano y’iroza, Ntezimana hamwe na Gakire Joseph uregwa ubufatanyacyaha bakaba bari bitabye urukiko ko bumve umwanzuro basomerwa, mu rubanza rwaburanishwaga mu ruhame.

Umucamanza yatangiye asoma ibyo Ubushinjacyaha bwashinjiyeho burega Ntezimana na Gakire Joseph gufatanya kwica urw’agashinyaguro Muhawenimana Beatrice bakundaga kwita Ngabire.

Umucamanza yavuze ko ibyo Ntezimana yashinjijwe byose bimuhama aribyo; Kwica uwo bashakanye, gushinyagurira umurambo ndetse no gushaka gutoroka ubutabera maze rumukatira gufungwa burundu.

Gakire Joseph we umucamanza yavuze ko icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwica Muhawenimana kitamuhama kuko ibimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze urukiko rwabishidikanyijeho, ariko rumuhamya icyo guhishira ko Ntezimana ko yishe umugore we.

Hashingiwe ku buryo igihe yafatwaga yasanganywe imfunguzo z’inzu ya Ntezimana, ibyangombwa bye n’ibya moto ye, maze urukiko rumukatira gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Aba baburanye uko ari babiri basonewe amagarama y’urubanza kuko baburanye bafunze.

Mu iburanisha riheruka ku wa 10 Nyakanga 2018, imbere y’imbaga y’abaturage, Ntezimana yemeye ko yishe umugore we akamucamo ibice akabijugunya ahantu hatandukanye, ku buryo bimwe bitanabonetse harimo igitsina, umutima n’uruhinja nyakwigendera yari atwite.

Ntezimana yemereye umucamanza ko yishe umugore we ndetse anahamya ko ariwe wa mukuyeho ibice bimwe ajya kubita mu kiyaga cya Mugesera ibindi akabita mu bwiherero, gusa ngo byose yabikoze “atabigambiriye.”

Ku bice by’umubiri bitabonetse, Ntezimana yavuze ko atabiriye nk’uko byavuzwe ahubwo ngo kuko atari ahari bashakisha ibice yataye mu mazi n’ibyo yataye mu musarane, ngo bishoboka ko byasigayemo.

Gakire Joseph we yahakanye ibyo aregwa asaba urukiko gushishoza kuko we ngo nubwo yari inshuti ya Ntezimana atigeze amenya ko yishe umugore we. Ku kibazo cyo kuba yarafashwe agiye kumuzanira ibyangombwa, yavuze ko yabimutumye mu rugo iwe ariko ko atari azi aho agiye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Ntezimana w’imyaka 40 atuma Gakire w’imyaka 63 ibyangombwa, kugeza ubwo ajya mu cyumba cy’umugore n’umugabo ntabaze abana aho mama wabo yagiye.

Uyu mugabo yari yarasezeranye na Muhawenimana ku wa 25 Nyakanga 2002 bakaba bari bafitanye abana batandatu. Yahamijwe ko yamwishe ku wa 21 Mata 2018 ariko bikamenyekana ku wa 28 Mata 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa