skol
fortebet

Rwamagana:Umusore yatawe muri yombi azira kwica umwana w’imyaka 10 aranamushinyagurira

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

Umusore witwa Hakizimana Karenzi Emmanuel wo mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, akekwaho kwica umwana w’imyaka 10 w’umuturanyi we, bikaba bivugwa ko bamufashe yamuciye umutwe akamurya.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri aka karere, aravuga ko Hakizimana yishe umwana w’imyaka 10 wa Bajeneza bari basanzwe banaturanye, abatuye Nyakariro bakaba bemeza ko yamaze gutabwa muri yombi aho binavugwa ko nyuma yo guca umwana mutwe yanamushinyaguriye.

Ibi kandi biranemezwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), aho rwemeje ko aya makuru ari ukuri kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yagize ati: “Aya makuru twayamenye, iperereza ryatangiye hafashwe Hakizimana Karenzi Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gushinyagurira umurambo.”

Ubuyobozi bwa RIB bwamaganye ibyo bikorwa by’indengakamere bushimangira ko Hakizimana naramuka ahamwe n’icyaha azahanwa by’intangarugero nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Hakizimana Karenzi Emmanuel aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu no gushinyagurira umurambo, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa