skol
fortebet

Rwamagana: Wa mugabo ukekwaho kwica umugore we akamucamo ibice akabijyana mu rufunzo agiye kuburanishwa

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ntezimana Jean Damascene wo mu karere wa Rwamagana, umudugudu wa Nyagatovu Akagari ka Kabasore murenge wa Karenge ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we azaburanishwa ejo tariki 10 Nyakanga 2018 niko akarere ka Rwamagana katangaje.

Sponsored Ad

Azaburanishirizwa mu murenge wa Karenge aho icyaha cyabereye muri Mata uyu mwaka.

Jean Damascene Ntezimana yatanze amakuru ko yishe umugore we kuwa Gatandatu tariki 21 Mata hashize iminsi ibiri umubiri we awukatamo ibice ashyira mu mufuka ajya kujugunya mu rufunzo hafi y’ ikiyaga cya Mugesera maze avuga ko umugore we yabuze.

Abo mu muryango wa Beatrice Muhawenimana wishwe afite abana batandatu baramushakishije baraheba bituma bakeka umugabo, atabwa muri yombi ageze imbere y’ abashinzwe umutekano arabyemera anavuga aho yashyize umurambo w’ umugore.

Ntezimana yavuze ko mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 23 Mata aribwo yamukasemo ibice abishyira mu igunira ajya kubijugunya mu rufunzo rw’ikiyaga cya Mugesera. Ibice uyu mubiri wa Beatrice byashyinguwe tariki 28 Mata.

Kuba Muhawenimana yarishwe urw’ agashinyaguro byababaje abantu, Impuzamiryango Pro –Femmes Twese Hamwe yamaganye ibyabaye kuri uyu mugore Muhawenimana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’ubuyobozi bw’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rbatangaje ko urubanza rwa Ntezimana Jean Damascene wishe umugore we i Karenge amutemaguye, ruzaburanishirizwa i Karenge ejo tariki ya 10/07/2018 saa tatu za mu gitondo (09h00’).

Iburanisha rirangiye, Hazatangwa ubutumwa bugamije gushishikariza abaturage kubana mu mahoro no kuzuzanya mu miryango, Kubaha ubuzima bwa muntu no kuburengera no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa