skol
fortebet

Rwanda: Abakurikiranyweho kwiba Access Bank basabiwe gufungwa imyaka 7

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Abanyarwanda n’ Abanyanigeria bahakana icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bashinjwa. Uko 21 barangajwe imbere n’umunya Nigeria OLUBUNIMI Adebesi, nibo baregwa ko bashatse kwiba ’Access Bank’ mu Rwanda.

Sponsored Ad

Iyo banki ivuga ko akayabo kagombaga kwibwa hifashishijwe ihererekanya ry’amafranga kuri konti gasaga miliyari y’amafranga y’u Rwanda.
Ubu bujura bwari bugamiriye uburyo bwo guhererekanya amafranga kuri konti ndetse n’amakarita yo kubikuza, hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Gusa, mu rubanza byagaragaye ko nta faranga ryasohotse mur’iyo banki kuko icyaha cyaburijwemo umugambi utaragerwaho uko wakabaye.

Bamwe mu baregwa biganjemo abakiliya b’iyo banki bemereye urukiko ko konti zabo zanyujijweho amafranga.

Umukiliya umwe wa Banki wemereye urukiko ko Konti ye yanyujijwe miliyoni 165, n’ubwo atasobanura impamvu aya mafranga yari amunyujijweho.
Ariko abo barega bemeza ko batari bazi ko hariho umugambi w’ubujura.

Abarerwa bahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubushinjacyaha bwifuza ko bahanishwa igifungo cy’ imyaka 7.

Bemeza ko batigeze baba mu mutwe w’abagizi ba nabi uvugwa n’ubushinjacyaha , ko hatagaragajwe ibimenyetso byerekana imikoranire y’aba bose yatuma byemezwa ko bari mu mutwe umwe, ko nta genzura ryakozwe ngo ryerekana ko habayeho igihombo muri Banki bamwe muri bo bakoreraga, catewe n’abarerwa.
’Access Bank’ isaba guhabwa impozamarira ingana na Miliyoni 80 z’Amafranga y’U Rwanda.

Mu mwaka wa 2016, ikigo cy’igihugu cy’uburezi cyahombye akayabo kangana n’ibihumbi 500 by’Amadolari.
Aya mafaranga yagomba kwishyurira abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Nigeria akayoberezwa mu gihugu cya Espagne.

Rwanda: Abakurikiranyweho kwiba Access Bank basabiwe gufungwa imyaka 7

Abaregwa barimo abanyarwanda n’abakomoka muri Nigeria bahakana icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bashinjwa.
21 barangajwe imbere n’umunya Nigeria OLUBUNIMI Adebesi, nibo baregwa ko bashatse kwiba ’Access Bank’ mu Rwanda.
Iyo banki ivuga ko akayabo kagombaga kwibwa hifashishijwe ihererekanya ry’amafranga kuri konti gasaga miliyari y’amafranga y’u Rwanda.
Ubu bujura bwari bugamiriye uburyo bwo guhererekanya amafranga kuri konti ndetse n’amakarita yo kubikuza, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Gusa, mu rubanza byagaragaye ko nta faranga ryasohotse mur’iyo banki kuko icyaha cyaburijwemo umugambi utaragerwaho uko wakabaye.
Bamwe mu baregwa biganjemo abakiliya b’iyo banki bemereye urukiko ko konti zabo zanyujijweho amafranga.

Umukiliya umwe wa Banki wemereye urukiko ko Konti ye yanyujijwe miliyoni 165, n’ubwo atasobanura impamvu aya mafranga yari amunyujijweho.
Ariko abo barega bemeza ko batari bazi ko hariho umugambi w’ubujura.

Abarerwa bahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubushinjacyaha bwifuza ko bahanishwa igifungo cy’ imyaka 7.

Bemeza ko batigeze baba mu mutwe w’abagizi ba nabi uvugwa n’ubushinjacyaha , ko hatagaragajwe ibimenyetso byerekana imikoranire y’aba bose yatuma byemezwa ko bari mu mutwe umwe, ko nta genzura ryakozwe ngo ryerekana ko habayeho igihombo muri Banki bamwe muri bo bakoreraga, catewe n’abarerwa.
’Access Bank’ isaba guhabwa impozamarira ingana na Miliyoni 80 z’Amafranga y’U Rwanda.

Mu mwaka wa 2016, ikigo cy’igihugu cy’uburezi cyahombye akayabo kangana n’ibihumbi 500 by’Amadolari.
Aya mafaranga yagomba kwishyurira abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Nigeria akayoberezwa mu gihugu cya Espagne.

Leta y’u Rwanda ivuga ko imaze gushora aka miliyoni 3 z’amadolari, ikaza umutekano w’urwego rw’ikoranabuhanga mu ma banki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa