skol
fortebet

Rwanda: Tom Byabagamba yasabiwe gufungwa imyaka itatu aregwa kwiba telephone

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame ubushinjacyaha mu Rwanda bwamusabiye gufungwa imyaka itatu bumurega ko yakoze ubujura afunze.

Sponsored Ad

Icyo gihano gishobora kwiyongera ku myaka 15 no kwamburwa impera za gisirikare yakatiwe umwaka ushize ahamijwe ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi, ibyaha uregwa yaburanye ahakana.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo telephone yibye ngo yari iyo kumufasha umugambi wo gutoroka gereza ya gisirikare, ariko icyaha cyo ngo cyaburijwemo kitarakorwa.

Uyu munsi mu iburanisha ryifashishije ikoranabuhanga, Byabagamba yahakanye ibyo byaha birimo kwiba, avuga ko ari ibicurwa n’ubushinjacyaha bigamije kumuheza muri gereza.

Ubushinjacyaha bumurega kwiba telephone ariko ntibuvuge nyirayo n’uwatanze ikirego, buvuga ko iyo telephone yayibye mu mpera z’umwaka ushize ari kuburana ku bindi byaha.

Abatangabuhamya kuri iki cyaha ntiberekanywe mu rukiko, ubushinjacyaha buvuga ko harimo abasirikare basanzwe barinda gereza afungiyemo, ngo bavuga ko bamufatanye telephone bari kumusaka.

Byabagamba ahawe umwanya wo kwiregura, yavuze ko atari "ku rwego rwo kwiba akantu k’ubusabusa nka telephone".

Yavuze ko kuba baramusanganye telephone ari ikosa ryo kurenga ku mabwiriza ya gereza rihanirwa muri gereza, atari icyaha akwiye kuregerwa mu rukiko.

Yabajije ubushinjacyaha nyiri iyo telephone bumurega ko yibye, ntibwamugaragaraza.

Abunganizi be bavuze ko Byabagamba atakwiba telephone ngo ayigumane muri gereza kandi azi neza ko hari ikoranabuhanga rishobora kwerekana aho telephone yibwe iherereye.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bufite uburenganzira bwo gutanga ikirego ku cyaha buregewe cyangwa bubyibwirije nk’uko ubu ngo ubu byagenze.

Bushimangira ko budashidikanya ko Byabagamba yibye iyo telephone mu rukiko, agamije gutegura umugambi wo gutoroka gereza, umugambi ukaburizwamo.

Bwavuze ko bwari kumusabira gufungwa umwaka 1.5, ariko ngo kuko ari isubiracyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itatu.

Urukiko rwavuze ko ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza tariki 24 z’uku kwezi kwa 11.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa