skol
fortebet

S/Lt Seyoboka yigambye ko ariwe warashe inzu y’Inteko (CND)

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2018

Sponsored Ad

Uyu munsi ku rukiko rwa girisikare i Nyamirambo mu urubanza Sous Lieutenant Seyoboka Jean Caude Henry aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje humvwa cyane uruhande rw’Ubushinjacyaha. Seyoboka yihanijwe kuvuga yigamba aseka ko ariwe warashishaga imbunda yangije inzu yahoze yitwa CND ikoreramo Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.
Ejo Seyoboka yafashe umunsi wose yiregura ku byaha bitatu aregwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarashimangiye ko (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi ku rukiko rwa girisikare i Nyamirambo mu urubanza Sous Lieutenant Seyoboka Jean Caude Henry aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje humvwa cyane uruhande rw’Ubushinjacyaha. Seyoboka yihanijwe kuvuga yigamba aseka ko ariwe warashishaga imbunda yangije inzu yahoze yitwa CND ikoreramo Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ejo Seyoboka yafashe umunsi wose yiregura ku byaha bitatu aregwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarashimangiye ko banamwitiranya na Lieutenant Claude wavuzwe cyane mu bwicanyi mu mugi wa Kigali muri Jenoside.

Uyu munsi Umushinjacyaha yavuze ko uwo urukiko rufite uregwa ari Seyoboka Jean Claude kandi n’abamushinja bamuzi neza batamwitiranya n’undi uwo ariwe wese kuko harimo n’abari abaturanyi be. Iwabo mu Kiyovu.

Ejo Seyoboka yavugiye mu rukiko ko imyobo abantu babona ku nyubako y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ariwe wayicukuye kuko yarashishaga Katyusha Lance rocket 107mm arasa abasirikare b’inkotanyi bari bahari bari ku rugamba.

Umushinjacyaha yavuze ko imyitwarire y’ejo ya Seyoboka mu Rukiko aho ngo yigambye anaseka avuga ko ari we warashe CND ari imyitwarire idakwiye mu rukiko ko akwiye kuyihagarika.

Umushinjacyaha yavuze ko Seyoboka adahakana ibyahaye ashinjwa ariko atagaragaraza impamvu zifatika zerekana ko atari we wabikoze cyangwa nta ruhare yabigizemo.

Yanavuze ko kuba mu bihe bishize yaragaragaye mu myigaragambyo muri Canada (aho yari atuye ari nacyo gihugu cyamwohereje) mu bamaganaga Leta y’u Rwanda ngo bigaragaza ko agifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushinjacyaha yavuze ko umwe mu bamushinja, Bizimana Jean wari burugumesitiri wa Komini Rugengeatamwibeshyaho kuko usibye na Seyoboka uyu yari anaziranye na se Damien Seyoboka wabaye umuyobozi mukuru wa MAGERWA.

SRC: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa