skol
fortebet

Sankara yabwiye urukiko impamvu yinjiye muri FLN n’ubufasha Zambia yabahaye

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nsabima Callixte uzwi kandi nka Sankara uyu munsi ku wa mbere yatangiye kwiregura ku byaha aregwa aho yavuze ko mu bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda babifashijwemo na Perezida Edgar Lungu wa Zambia.

Sponsored Ad

Nibwo bwa mbere muri uru rubanza rw’uyu wari umuvigizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yavuzemo umukuru w’igihugu cya Zambia. Umwaka ushize yari yavuze Uganda n’u Burundi.

Uwavuzwe ntacyo arabivugaho, ndetse n’umutwe wa FLN n’impuzamashyaka MRCD urimo, ntacyo baravuga kuri ibi byatangajwe na Bwana Nsabimana.

Nsabimana Callixte aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’izo nyeshyamba, ibyaha hafi ya byose yemera.

Mu cyumba cy’urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka i Nyanza, hari haje abaregera indishyi batandatu, barimo uwari ukuriye Umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru watwikiwe imodoka akanakomereka mu gitero cyahagabwe na FLN mu 2018.

Harimo kandi uhagarariye kompanyi ya Omega imwe mu zatwikiwe imodoka mu gitero cyagabwe n’uyu mutwe mu ishyamba rya Nyungwe muri uwo mwaka.

Bwana Nsabimana wireguye hakoreshejwe ikoranabuhanga ari aho afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali, yabanje kuvuga ko hari igihugu cyafashije umutwe wa FLN gukora ibitero ku Rwanda, umucamanza amubwira ko avuga byose kuko mu rukiko nta banga rihaba.

Nsabimana yavuze ko Zambia yabahaye 150,000$ biciye ku bucuti Perezida Lungu yari afitanye na Paul Rusesabagina, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuki yinjiye muri FLN?

Nsabimana wemera ibyaha byose aregwa, uretse gushinga umutwe wa FLN, yavuze ko atari afite ubushake bwo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ko yahindutse ageze muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye kwiga amategeko.

Yavuze ko yahuriyeyo n’abantu bo mu ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) barimo n’abari abasirikare, maze ngo bagahindura ibitekerezo bye, yabwiye urukiko impamvu zatumye ajya muri ibyo bikorwa;

Yavuze ko yabwiwe na Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya n’abandi bari abasirikare, ko Perezida Paul Kagame ariwe wategetse guhanura indege yari itwaye Perezida Habyarimana.

Avuga ko bamubwiye ko Abagogwe bicwaga n’Inkotanyi bikitirirwa ingabo za Habyarimana.

Ko yabwiwe ko abasore bamwe basangaga inkoranyi ku rugamba bicwaga bakubiswe udufuni.

Yavuze ko impamvu nyamukuru yamuteye guhinduka ari uko bamubwiye ko Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro muri jenoside, bishwe kandi hari abasirikare b’inkotanyi bari muri CND (ahakorera inteko ishinga amategeok ubu) bashakaga kubarokora maze Paul Kagame akabyanga, ndetse ngo yabwiwe ko umusirikare wagerageje kwigomeka ngo ajyane na bagenzi be ku ngufu yatanze itegeko bakamwica.

Uruhare rwe mu bitero ku Rwanda ni uruhe?

Abajijwe n’umucamanza iki kibazo, Bwana Nsabimana yavuze ko uruhare yemera ari urwo mu rwego rwa ’mobilization’.

Yavuze ko yahamagariye abantu kwanga ubutegetsi no gushyigikira umutwe wa FLN, gusa ko atawushinze cyangwa ngo agire uruhare mu gutegura igitero icyo aricyo cyose.’

Yavuze ko yemeraga intambara ku Rwanda, ariko iyo ntambara yategurwaga n’abakuru b’inyeshyamba bari bayobowe na jenerali Sinayobye Barnabé.

Bwana Nsabimana yavuze ko ibitero byategurwaga bigakorwaga n’inyeshyamba, ko we nk’umunyapolitiki atishimiye igitero cyahitanye abasivili mu ishyamba rya Nyungwe.

Nsabimana wumvikanaga avuga ko afite ipeti rya majoro, yavuze ko ntana rimwe hagabwe igitero ahari, ko ibitero byose byabaye ari mu birwa bya Comoros cyangwa muri Madagascar.

Nsabimana yavuze ko atigeze akora amasomo ya gisirikare, ko ipeti rya Major yarihawe na Jenerali Wilson Irategeka wabategekaga bose, ngo kuko uyu yamubwiye ko atari kuvugira inyeshyamba atumvikana nk’umusirikare, kandi n’umwungirije ari kapiteni.

Mu kwezi kwagatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Bwana Nsabimana yagiye ashinja inzego za gisirikare z’ibihugu by’u Burundi na Uganda gukorana no guhura n’abo mu mutwe wa FLN.

Muri uko kwezi, MRCD - ari nayo ifite umutwe wa FLN - yasohoye itangazo ivuga ko ibyo Nsabimana avuga ari ibyo yemeye nyuma yo kumara "ibyumweru bitatu akorerwa iyicarubozo rikaze".

Nyuma y’umwanya wahawe uregwa mu rukiko uyu munsi kuwa mbere, umucamanza yavuze ko iburanisha ritaha rizaba tariki 10 z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa