skol
startimes

Sankara yabajije Rusesabagina uko yari kuzayobora u Rwanda kandi yihakana ko ari umunyarwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 February 2021 Yasuwe: 4698

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wayoboraga MRCD n’abandi bantu 21 barimo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na Nsengimana Herman bari abavugizi ba FLN rwabaye uyu munsi aho Sankara yabajije umuyobozi we Rusesabagina uko yari kuyobora u Rwanda kandi ariyo yari intego ye.


Mu gutangira urubanza,Umucamanza yabajije Rusesabagina niba yemera umwirondoro yasomewe urimo ko ari umunyarwanda avuga ko atari we.

Mu Kinyarwanda cyumvikana neza, Paul Rusesabagina yagize ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.’’

Rusesabagina yavuze ko kuva yava mu Rwanda atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda ubwo yari asabye ijambo bwa kabiri.

Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.’’

“Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.

Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari angana n’amayero 120. Naje hano I Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi. Ndi hano bitemewe n’amategeko.’’

Ubwo Callixte Nsabimana wari wariyise Majoro Sankara yabazwaga inzitizi abona ziri mu rubanza,yavuze ko amaze imyaka ibiri imbere y’urukiko kandi we yifuza ko urubanza rwihuta rukava mu nzira akamenya aho ahagaze.

Ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.’’

Sankara yatewe isoni nibyo shebuja Paul Rusesabagina [wari ukuriye uriya mutwe MRCD-FLN] yavuze yihakana kuba umunyarwanda kandi yarifuzaga kuzaba Perezida w’u Rwanda hanyuma uyu akamwungiriza nka Visi Perezida.

Ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata.

Njye nari Visi Perezida we wa Kabiri mu Mpuzamashyaka ya MRCD. Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu?

Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara yavuze ko nta nzitizi abona zatuma urubanza rutaburanishwa. Yasabye ko umukiliya we yari amaze kwisobanura ku byaha 10 ariko byaba byiza ari we uhereweho mu kwisobanura kugira ngo dosiye ye yihutishwe.

Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha yasoje iburanisha ry’uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n’igice. Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi bafite izindi nzitizi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rusesabagina yasabye urukiko kumukuriraho imbogamizi ahurira nazo kuri...

Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yasabye urukiko gufasha umukiliya...
26 February 2021 Yasuwe: 4297 0

Twasuye umuturage ku Kabaya wari uhari ubwo Mugesera yavugaga ko abatutsi...

Umuryango TV wasuye Twasuye umuturage ku Kabaya wari uhari ubwo Mugesera...
26 February 2021 Yasuwe: 3926 0

Urukiko rwatesheje agaciro imbogamizi Rusesabagina yarugejejeho

Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi zari zatanzwe na Paul Rusesabagina mu...
26 February 2021 Yasuwe: 3166 0

Urukiko ruratangaza umwanzuro ku mbogamizi z’urubanza Rusesabagina...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, nibwo Urugereko rwihariye...
26 February 2021 Yasuwe: 2711 0

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Iyamuremye wabaga mu...

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo mu iburanisha ryo kuwa kane mbere y’uko...
25 February 2021 Yasuwe: 3557 0

Dosiye ya Idamange ushinjwa ibyaha 3 irashyikirizwa ubushinjacyaha

RIB yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, dosiye ya...
22 February 2021 Yasuwe: 4285 0