skol
fortebet

Rulindo: Umugabo ukekwaho gufata ku ngufu ’Nyirabukwe’ yaburiwe irengero

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Sekamana Jean Marie Vianney w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Burega mu Kagari ka Karengeri ho mu karere ka Rulindo ari gushakishwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera muri ako gace akekwaho gufata ku ngufu nyirabukwe w’imyaka 68 y’amavuko.

Sponsored Ad

Sekamana ukekwaho gukora iki cyaha ngo yari yagorobereje asangira na Mukarutamu Anastasie umubereye nyirabukwe aho bari mu kabari baza gutaha amuherekeje mu ma saa 19:30 ari na bwo yamufashe ku ngufu.

Mu gitondo cyo kuwa 22 Werurwe 2020 uyu mukecuru w’imyaka 68 ni bwo yamenyekanishije ikibazo cye, abaturanyi n’inzego z’ibanze bamugira inama yo kujya ku Kigo Nderabuzima cya Burega nyuma aza koherezwa ku Bitaro bya Remera kugira ngo asuzumwe.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengeli, Akimana Esperance yavuze ko iki kibazo bakimenyeshejwe ku gihe ndetse ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakaba bagishakisha uyu mugabo wahise atoroka.

Gitifu Akimana ati ” Umukecuru akimara kutumenyesha ikibazo cye twamugiriye inama yo kujya kwa muganga natwe tumenyesha RIB ikorera kuri sitasiyo ya Kajevuba dutangira gushakisha uwo mugabo.”

Yakomeje avuga ko nta zindi ngeso mbi bari bazi kuri uwo mugabo zifitanye isano n’icyaha yakoze.Yagize ati ” Nta bindi byaha twari tumuziho.”

Gitifu Akimana yavuze ko Sekamana ngo yigeze gushwana n’umugore we aza kuva i Rulindo ajya gukorera mu Mujyi wa Kigali aho yaje gusubira I Rulindo ajyanye n’undi mugore.

Inzego z’ibanze z’aho atuye zakemuye icyo kibazo asubirana n’umugore we wa mbere ubu bafitanye abana 2 ariko muri iyi minsi yari yarahukanye ari na cyo nyirabukwe yarari kumugiraho inama ngo asubirane n’umukobwa we.

Inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze bwo mu Murenge wa Burega baracyashakisha Sekamana kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera yisobanure ku cyaha akekwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa