skol
fortebet

Tom Rwagasana na bagenzi be bajuriye

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwakiriye ubujurire bw’abagize ubuyobozi bw’itorero ADEPR bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, uyu munsi rwumvise impamvu z’ubu bujurire bwabo. Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije yavuze ko ibyo bafungiye ari amatiku yazanywe n’abitwa ‘Komisiyo Nzahuratorero’.
Uru rubanza ruregwamo Thomas Rwagasana, Muteyemariya Christine wari umubitsi w’itorero, Gasana Valens, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Straton aba baregwa kunyereza umutungo w’iri torero ungana na (...)

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwakiriye ubujurire bw’abagize ubuyobozi bw’itorero ADEPR bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, uyu munsi rwumvise impamvu z’ubu bujurire bwabo. Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije yavuze ko ibyo bafungiye ari amatiku yazanywe n’abitwa ‘Komisiyo Nzahuratorero’.

Uru rubanza ruregwamo Thomas Rwagasana, Muteyemariya Christine wari umubitsi w’itorero, Gasana Valens, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Straton aba baregwa kunyereza umutungo w’iri torero ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi (umuyobozi) iri torero we watawe mui yombi muri week end ishize ntabwo ari kuburana hamwe nabo.

Urukiko uyu munsi rwahaye umwanya abaregwa ngo rwumve impamvu z’ubujurire bwabo ku gifungo cy’agateganyo.

Mu gutanga izo mpamvu Tom Rwagasana yavuze ko Komisiyo yiyise Nzahuratorero ngo iyobowe n’uwitwa Dr Basabose ariyo yamuteranyije n’itorero ikamusebya mu itangazamakuru.

Ku cyaha baregwa cyo kunyereza umutungo, avuga ko ari amatiku kuko ngo ibihamya bishingiye ku nyandiko byerekana uko amafaranga yakoreshejwe bihari.

Rwagasana yatangaje ko guhera mu 1940 ngo ADEPR igera mu Rwanda umwaka ushize aribwo habayeho igenzura mutungo ryakozwe n’abigenga (audit externe) ibi ngo byerekana ko harimo gukorera mu mucyo.

Asaba gufungurwa kandi yavuze ko kuva yafungwa uburwayi bwe bw’umugongo n’ijosi byamugarutse agasaba gufungurwa akabasha no kwivuza.

Ati “ndi umuturage wubatse kandi w’inyangamugayo sinabangamira iperereza ngo mbe nacika kandi dukunda igihugu cyacu ntabwo twenda kugorana.”

Christine Mutuyemariya wari umucungamutungo w’itorero ADEPR atanga impamvu zo kuburana adafunze yavuze ko hari inyandiko zose zigaragaza uko umutungo w’itorero wacunzwe n’uko wakoreshejwe.

Ngo amafaranga yose bakiriye yaba avuye mu baterankunga cyangwa ayavuye mu bakristo hari inyandiko zose zigaragaza uko yakoreshejwe.

Avuga ko nta mpamvu zifatika zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunze.

Abandi bireguye barimo Straton na Gasana nabo bagiye batanga impamvu zisa n’izi aba bavuze bavuga ko hari ibihamya ko umutungo w’itorero batawunyereje nk’uko babiregwa.
Umushinjacyaha avuga ko nta mpamvu yo kubafungura

Nyuma y’uko abiregwa bavuze impamvu bashingiraho z’uko bafungurwa, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bavuga bitashingirwaho bafungurwa kuko bwo bufite ibihamya bifatika( faits materiels) bibahamya icyaha baregwa cyo kunyereza umutungo.

Kubera ko abaregwa batanze impamvu zisa Umushinjacyaha nawe yavuze ko impamvu atanga ziri rusange kuko n’ibyo baregwa ari bimwe.

Ati: “iperereza ry’ibanze rishingiye ku mvugo y’abatangabuhamya babajijwe ndetse no ku bintu bifatika nka za cheques zisinye ,zifite amataliki n’aho zasinyiwe byerekana uruhare abashinjwa bagize mu byo bakurikiranyweho.”

Yavuze ko kuba muri 2016 abaregwa baragujije Banki ya BRD miliyari eshatu zirenga nyuma bakaka abakirisitu izindi zingana nazo ariko ubu bakaba bakurikiranyweho kuba batarazikoresheje icyo bazakiye abakirisitu byerekana ko bagize uruhare mubyo bashinjwa

Umushinjacyaha yavuze ko hari ibyishyuwe bya baringa ntibigaragarizwe inyandiko

Maze ati “turabona hari impamvu zikomeye zigize icyaha zituma baba bafunze by’agateganyo iperereza rigakomeza.”

Thomas Rwagasana avuga kubyo Umushinjacyaha yari amaze kuvuga, yavuze ko babeshyerwa, ko bari baramaze kwishyura BRD miliyari ebyiri kandi n’andi ngo yakoreshejwe icyo yari agenewe.

Ngo byose ni umugambi w’abantu bashakaga kubiba amatiku mu itorero ku nyungu zabo kandi ngo babigezeho kuko ubu hamaze gutorwa indi Komite.

Urukiko rumaze kumva impande zombie rwatangaje ko ruzasomwa umwanzuro w’ubu bujurire ku ifungwa ry’agateganyo abaregwa bakatiwe ku itariki 08/06/2017

Ibitekerezo

  • Ariko uzi ko mushaka kujijisha ubutabera ndabona Tom we ababajwe nuko umwanya we bawutanze none se mwagira ngo itorero rihere mu rungabangabo ibi byose ni ibisambo ni gute mutishyuye bank mukajya gukora ibindi mwari muzi ko I mana itazqbakoza isoni

    Mwihangane mwazize akagambane ariko IMANA irikumwe namwe nabo niko bizagenda niyo nyiturano yisi

    Bavandimwe njyewe ndumucristo wiri torero ndetse ndumudiyakoni muryo njyewe nshingiye kukuntu ababagabo basingingije abacristo banga ko abasore bashyingirwa banga gusengera abana abagabo bagata ingo zabo nimiryango amandene bateje mumatorero hirya no hino ababagabo babazwe ibyo bakoze nibibahama bakanirwe urubakwiye nibitabama babe abere ariko amatakirangoyi babeshyera abantu kuko nijambo ryimana riravuga ngo ibyakorewe bizagaragara ahubwo ubutabera bugenzure nabandi basigaye

    Ndabona mwese muri kuvuga ibintu bimwe mwisobanura kdi bigaragarako hari sheki mwagiye musinyira abantu.Nimvune abakristo twavunitse twubaka Gisozi

    urumva uko uyu wiyise man power avuze bahu?ngo barababeshyeye ngo Imana iri kumwe nabo?huuuuummmm sha nawe uri nkabo,uri mu babahanuriraga ko bashyizweho n’Imana ariko imanga y’amadeni badusizemo bijyanira n’ubutindi basigiye abakuru b’itorero n’abavuga butumwa kuko nta kitw’ifaranga bari bemerewe,kugeza no Ku bwishingizi basigiwe mutuelle mu gihe izo ngagari zivuzaga muri faical,umuntu wihemba hejuru ya 1000000 yarwar’iki Ku buryo ariwe wivuriza faical?

    urumva uko uyu wiyise man power avuze bahu?ngo barababeshyeye ngo Imana iri kumwe nabo?huuuuummmm sha nawe uri nkabo,uri mu babahanuriraga ko bashyizweho n’Imana ariko imanga y’amadeni badusizemo bijyanira n’ubutindi basigiye abakuru b’itorero n’abavuga butumwa kuko nta kitw’ifaranga bari bemerewe,kugeza no Ku bwishingizi basigiwe mutuelle mu gihe izo ngagari zivuzaga muri faical,umuntu wihemba hejuru ya 1000000 yarwar’iki Ku buryo ariwe wivuriza faical?

    Ahobari hahoze abandi nabobazahava haze abandi ikizima ni amateka. meza bahagirira arinayo mirimo izabaherekeza

    Wowe wiyise ruhwa nshuti biriya nugupfa ibyisi murwanire kujya mwijuru mwekujyana abakuru bitorero rya YESU KIRSITO niba ari iryanyu tubimenye ese uzi ko atarimwe uriya umwanzi satan yateye icumu itorero rya ADPR niba niba atarimwe siwo muti wokujyana itorero rya YESU KIRSITO murukiko muhugire muri byo ntibizarangira neza kuko ibyo mwubatse nkaba krsitu bashobora gugurishwa na banke mumenyeko muri imbata ya banke nti mukiri imbata yu mamwami YESU KIRSITO nyamuneka konte yabo mwafungishije iriho ayo mafaranga mwimuye IMANA igihe mwimika sekibi ubashuka bigezaho mwabaye umugani mubantu

    Kujurira ni uburenganzira bwabo.Ibyo bashinjwa nibabahama bazagarure amafaranga bakekwaho kunyereza.

    Andika Igitekerezo Hano MUREKE GUCA URUBANZA MUTARI ABACAMANZA,KANDI UMU2MANZA MUKURU (IMANA)ARAHARI MUBIMUHARIRE

    Imana niyo nkuru. icyo nizera ni uko bazataha kuko ntacyo batakoze ngo bashyire itorero kumurongo ni uko basanze amatiku yo mu itorero yararenze urugero. Tom ni umubyeyi Tom ni imfura kandi akunda igihugu si mayibobo mubarekure baburane bari hanze cyane ko rapport ya audit ibyivugira ko umutungo ucunzwe nabi. ikibazo si ubuyobozi kuko yarihaye yitangiye itorero kandi azakomeza aryitangire. Tom turakomeza tugusengere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa