Kigali

U Rwanda rwangiwe ko amadosiye y’ imanza zaciwe na ICTR abikwa i Kigali

Amakuru   Yanditwe na: 16 December 2016 Yasuwe: 838 0

Nubwo u Rwanda rutahwemye gusaba Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) rwafunze imiryango umwaka ushize, agashyingurwa mu Rwanda, ayo madosiye n’ibindi byose bijyanye na yo byamaze gushyingurwa mu bubiko byagenewe i Arusha muri Tanzania.

Muri Nzeri 2013 ni bwo hatangiye ikivi cyo gushyingura amadosiye ya ICTR, none cyushijwe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Guhera mu mpera za 2015, inshingano za ICTR kimwe n’iz’Urukiko rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia zasoje imirimo yazo, zakomeje gukorwa n’urundi rwego rwashyizweho rwitwa “Mechanism for International Criminal Tribunal (MICT)”.

Nk’uko bitangazwa n’Urwego rwashyiriweho gusimbura Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaba rwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia, i Arusha muri Tanzania rukagira n’ishami mu Buholandi, ngo ububiko bw’ayo madosiye bwizeweho gutuma abasha kubungabungwa neza, kuboneka mu buryo bworoshye n’umutekano usesuye.

Muri ubwo bubiko bw’amadosiye hamaze gushyirwamo ibimenyetso bifatiye ku muzingo ureshya na Metero 1950 n’ibindi byafatishijwe ikoranabuhanga rigezweho bingana na Petabyte imwe (ni ukuvuga Megabytes 1.000.000), aho hakaba ari ho harimo amajwi n’amashusho byafashwe mu minsi 6,000 y’amaburanisha n’ibyemezo by’agateganyo 10.000, hamwe n’ibindi ndakuka byafatiwe abo urwo rukiko rwaburanishije.

Harimo kandi inyandiko z’amapaji 900,000 n’izindi nyandiko zagaragajwe mu Rukiko, zikomoka mu bubiko bwo mu Rwanda, nko muri Minisiteri y’Ingabo, muri za Ambasade, mu bindi bigo nk’amabanki n’andi makuru yaturutse mu bahamwe n’ibyaha, inzobere zikaba zarahamije ko byose ari iby’u Rwanda.

Imwe mu mpamvu zatumye Umuryango w’Abibumbye ufata icyemezo cyo gushyingura ayo madosiye i Arusha aho kuba mu Rwanda, havugwamo impungenge z’umutekano w’abatanze ubuhamya mu ibanga muri urwo rukiko bashobora kuzatahurwa.

Ubwo ICTR yafungaga imiryango mu mwaka ushize wa 2015, u Rwanda rwongeye gusaba ko ububiko bw’amadosiye yarwo bushyirwa i Kigali, icyifuzo cyajemo kidobya ku wa 25 Ugushyingo 2016, ubwo Umuryango w’Abibumbye wafunguraga inyubako ya miliyoni umunani z’amadolari i Arusha muri Tanzania, uru rwego ruzakoreramo, irimo igice kizabika ariya madosiye. Muri uwo muhango u Rwanda ntabwo rwari ruhagarariwe.

Ku rundi ruhande ariko nubwo iyo nyubako yafunguwe, u Rwanda ruvuga ko rutazahwema gukomeza gusaba ko ziriya nyandiko z’amadosiye ya ICTR zoherezwa i Kigali, kuko ari umutungo w’igihugu kandi ugomba kubyazwa umusaruro mu nyungu z’igihugu.

Uwahoze ari umucamanza muri ICTR, akaba ayobora MICT, Theodore Meron, mu gufungura ku mugaragaro iyo nyubako; yavuze ko kubika izo nyandiko bizaba ikimenyetso ku butabera mpuzamahanga mpanabyaha, haba mu karere no ku Isi yose.

Ati “Inyubako ifite ubushobozi bwo kutagirwaho ingaruka n’ubukonje kandi uburemere bwayo ntibuzahungabanywe n’ubw’inyandiko.”

Umwanzuro w’akanama ka Loni uvuga ko buriya bubiko ari uburyo bwo gukomeza gucunga izo dosiye zirimo ubuhamya n’ibimenyetso byatanzwe mu ibanga, ku buryo bitazajya bigerwamo na buri wese hatagombye kubanza kugaragazwa uruhushya rwa Loni.

Inyubako uru rwego ruzakoreramo, igizwe n’ibice bitatu birimo ikizakoreramo urukiko, ubushyinguro bw’izo nyandiko ndetse n’ibiro.

Urukiko rwa ICTR, rwafunze imiryango ku wa 14 Ukuboza 2015, aho rwari rumaze kuburanisha imanza 93, ruhamije ibyaha abantu 61, 14 bagirwa abere, abandi barajurira.

Src: Igihe

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Inzindi nkuru

Umuryango w’ umuturage warasiwe I Gikondo ntiwemeranya n’ urukiko ruvuga ko...

Kalisa Aimé mukuru wa Nyakwigendera Ntivuguruzwa Aimé Umuvandimwe wa...
24 June 2017 Yasuwe: 6733 13

Abasirikare bakekwaho kurasa Ntivuguruzwa bagiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena I Gikondo hateganyijwe urubanza...
22 June 2017 Yasuwe: 3249 1

Minisitiri Busingye yagiriye inama Diane Rwigara uvuga ko atizeye ubutabera...

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye...
21 June 2017 Yasuwe: 7566 26

Umugabo ukekwaho kwica atwitse uwo babyaranye yatangiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena , urukiko rwisumbuye rwa Gasabo...
20 June 2017 Yasuwe: 2181 2

Umuyobozi wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste aragezwa imbere y’...

Kimenyi Vedaste wamenyekanye ku mwanya w’ ubuyobozi bw’ Umuryango wa Rayon...
19 June 2017 Yasuwe: 883 5

Bishop Sibomana Jean yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Urukiko rwisumbuye rw’ Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 15 Kamena 2017,...
15 June 2017 Yasuwe: 2214 11