skol
fortebet

U Rwanda rwasabye Zambia Abanyarwanda 9 bakekwaho jenoside

Yanditswe: Friday 28, Apr 2017

Sponsored Ad

Umushinjacyaha mukuru w’U Rwanda Bwana Jean Bosco Mutangana
Leta y’U Rwanda imaze gusaba iya Zambia guta muri yombi no kuyishyikiriza abanyarwanda 9 babayo bakekwaho uruhare muri jenoside.
Nta masezerano ariho yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi, ariko uruhande rw’U Rwanda ngo rusanga iyi idakwiye kuba inzitizi.
Urutonde rw’abashakishwa rwashyikirijwe abadepite ba Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda.
Urutonde rw’abantu basabirwa gutabwa muri yombi rwagizwe ibanga ariko (...)

Sponsored Ad

Umushinjacyaha mukuru w’U Rwanda Bwana Jean Bosco Mutangana

Leta y’U Rwanda imaze gusaba iya Zambia guta muri yombi no kuyishyikiriza abanyarwanda 9 babayo bakekwaho uruhare muri jenoside.

Nta masezerano ariho yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi, ariko uruhande rw’U Rwanda ngo rusanga iyi idakwiye kuba inzitizi.

Urutonde rw’abashakishwa rwashyikirijwe abadepite ba Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Urutonde rw’abantu basabirwa gutabwa muri yombi rwagizwe ibanga ariko icyamenyekanye ni uko ari abantu 9.

Aba bakekwaho uruhare muri jenoside ngo barimo abihayimana, abacuruzi n’abari abakozi ba Leta bahungiye mu gihugu cya Zambia.

U Rwanda rurasaba ko Zambia yohereza aba 9 rukurikiranye ariko nta masezerano guhererekanya abanyabyaha ari hagati y’ibihugu byombi.

Iyi ngingo ubushinjacyaha bw’U Rwanda ngo busanga idakwiye kuba imbogamizi.

Umushinjacyaha mukuru w’U Rwanda Bwana Jean Bosco Mutangana avuga ko harii amasezerano ajyanye no guhana jenoside yo muri 1948, igihugu cyayasinye kikaba gifite inshingano zo kuburanisha.

Avuga kandi ko nta masezerano ahari hagati y’ibihugu byombi bitabuza icyaha mpuzamahanga gukurikiranwa.

Mu bihe bishize icyuka kibi cyabaye nk’ikibyuka hagati y’ibihugu byombi ubwo havugwaga ko Zambia yaba ifite umugambi wo gutanga mu kivunge ubwenegihugu ku banyarwanda bahahungiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa