skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yatahuye uruganda rwibaga amashanyarazi rukayihombya miliyoni 2 buri kwezi

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukozi ushinzwe ibikorwa ry’ uruganda Ineza rukora Kawunga yatawe muri yombi nyuma y’ uru ruganda rutahuwe n’ ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ingufu ko rukoresha umuriro mwinshi rukishyura muke.

Sponsored Ad

Uyu mukozi yemeye ko uru ruganda rwibaga umuriro w’ amashanyarazi ariko avuga ko atazi uwabikoze kuko mubazi igerwaho n’ umuntu wese.

Yagize ati “Amashanyarazi aribwa ariko sinzi uwabikoze. Nanjye byantunguye ndakeka byarakozwe n’ umuntu ntazi”

Bimenyimana Emmanuel, umukozi wa REG ishami rya Kicukiro yavuze ko basanze hari insinga zakaswemo kabiri bigatuma mubazi ibara umuriro muke kandi hakoreshejwe mwinshi.
Yagize ati “Hari insinga zari zifunze muri mubazi ye, aho zari zifunze yarazifunguye arazikata, araziregeza ku buryo mubazi itazibonaga.”

Bimenyimana avuga ko abiba umuriro babikora mu mayeri ariko ubuyobozi bwa REG nabwo ngo bufite ubushobozi bwo gutahura ayo mayeri yose.

Umuvugizi w’ urwego rw’ Ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yabwiye Radio Flash ko aburira abiba umuriro w’ amashyanyarazi ko hari ibibano bibateganyijwe yongeraho ko nabo ubwabo bashobora kwiteza impanuka.

Yagize ati “Amategeko arahari yo kubihana, hari inzego zo kubikurikirana, ntawe bizahira gukomeza kubibamo ni byiza rero ko babivamo”

Itegeko rishya rihana ubujura bw’ amashanyarazi riteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanisha igifungo kuva mu mezi 6 kitarenze umwaka cyangwa amande y’ ibihumbi 500 kugera kuri 100 000.

Uru ruganda Ineza rwahombyaga Leta y’ u Rwanda agera kuri miyoni 2 buri kwezi kuko umuriro rwakoreshaga rwishyuraga gusa 1 bya 3 rukiba 2 cya 3.

Uru ruganda rwaherukaga kwishyura ibihumbi 500 muri Nzeli na 600 000 mu kwezi kwa 8

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa