skol
fortebet

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyinguye Dosiye ya Me Evode Uwizeyimana ariko buracyakurikirana Munyakazi

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze gushyingura ikirego cya Evode Uwizeyimana wakubise umugore ushinzwe umutekano washakaga kumusaka ubwo yari yinjiye muri Grand Pension Plaza iba mu karere ka Nyarugenge.

Sponsored Ad

Kuwa 03 Gashyantare 2020,nibwo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode,yasunitse hasi umugore wari mu kazi k’ubusekirite yikubita hasi ubwo yashakaga kumusaka yinjiye muri iyi nyubako yari ashinzwe kurinda.

Benshi bakomeje kwibaza aho urubanza rwa Evode rugeze ariko Ubushinjacyaha bwavuze ko dosiye yashyinguwe kubera ko habayeho kumvikana hagati y’uwakoze icyaha ari we Me Evode n’uwakorewe icyaha ari we Umusekirite, bikarangira bumvikanye kubabarirana.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye Royal FM Rwanda ko hakurikijwe amategeko impande zombi zahisemo kumvikana, bityo banzura gushyingura ikirego.

Yagize ati “Dosiye twayifatiye icyemezo byararangiye kuko impande zombi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 27 y’Itegeko riganga imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha, hari agace gasobanura ko iyo twakiriye dosiye nk’Ubushinjacyaha hari ibyo dushinzwe gukora bitandukanye ariko Me Evode n’uwari wahohotewe bahisemo kumvikana ibyo biteganywa n’Amategeko.

Bimaze gukorwa nta kindi twari gukora, uretse gufata ikemezo cyo kuba tuyishyinguye (Dosiye), kubera ko ibyo byubahirijwe.

Kuwa gatatu taliki ya 12 Gashyantare 2020 nibwo Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,Madamu Marie Michelle Umuhoza,yatangaje ko iperereza kuri Bwana Evode ryararangiye ndetse dosiye ye yohererejwe Ubushinjacyaha”.

Ubwo Minisitiri Evode Uwizeyimana yari amaze guhohotera uyu Musekirite, yasabye imbabazi uyu mugore abifashijwemo n’umukores we muri ISCO ndetse no kuri Twitter,yasabye imbabazi abakozi ba ISCO,ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ndicuza mbikuye ku mutima ibyabaye.Ntabwo byakabaye byakozwe nkanjye nk’umuyobozi n’imboni ya rubanda.Namaze gusaba imbabazi abakozi ba ISCO,n’ubu mbikoze imbere ya rubanda.Nsabye imbabazi buri wese.”

Ku rundi ruhande,Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yavuze kandi ko Dosiye ya Dr Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubureziushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, na we weguye mu gihe kimwe na Me Evode, we azize kurya ruswa ya Frw 500, 000, we ngo dosiye ye iracyakurikiranwa.
Nkusi Faustin ati “Dosiye ye nta byinshi nayivugaho turacyakora iperereza ryacu.”

Mu nama y’umushyikirano yabaye kuwa ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro,yavuze ko Dr.Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yavuze ko yirukanwe kubera amakosa ya ruswa yamuranze.

Yavuze ko hariho ‘ibintu by’urutonde ku mashuri’, abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’umwana w’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa.

Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho. Nawe iyo mbyihorera, nta nubwo twari kuza hano ngo hagire umbaza muri mwe kuko ntacyo bibatwaye. Iyo ntamwirukana yari kuza akicara hano.”

Ibitekerezo

  • Bamwe mu basekirite nta kinyabupfura bagira, EVODE ni kimenyabose, uriya musekirite washatse gusuzugura Minister Evode bazamucunguze neza ashobora kuba atari tayari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa