skol
fortebet

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda na CNLG batangaje uko bakiriye ifatwa rya Kabuga Felicien n’ikigiye gukurikiraho

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda,Faustin Nkusi ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana batangarije RBA ko bishimishije kuba Ubufaransa bwataye muri yombi Felicien Kabuga wari umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda yavuze ko ari ikintu gishimishije kuba uyu Kabuga yamaze gufatwa akaba agiye kuryozwa uruhare runini yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni amakuru meza ku rwego rw’Ubutabera bw’u Rwanda n’ubw’amahanga.Ni icyemezo twakiriye neza nk’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.

Mu myaka 26 hashyizwemo imbaraga nyinshi mu kumufata atari we wenyine n’abandi bakidegembya.Habayeho ubufatanye hagati y’u Rwanda n’izindi nzego mpuzamahanga n’urwego rwashyiriweho u Rwanda rukurikirana abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.Kugira ngo afatwe hari imbaraga zashyizweho ngo Kabuga Felicien afatwe.Turashimira abagize uruhare ngo afatwe uyu munsi by’umwihariko ubutabera bw’Ubufaransa bwamufashe.”

Abajijwe ikigiye gukurikiraho nyuma y’ifatwa rya Kabuga,Nkusi yagize ati “Igikurikiraho nuko arashyikirizwa ubutabera kubera ko impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n’urwego mpuzamahanga rw’Arusha.Ikigiye gukurikiraho n’ukubahiriza amabwiriza kugira ngo agezwe imbere y’Ubutabera,ahanirwe ibyo aregwa.

Ubu n’ubutumwa bwiza bugaragaza ko abakoze Jenoside mu Rwanda aho bari hose bazafatwa bagashyikirizwa Ubutabera ndetse n’abakorewe Jenoside bagiye guhabwa ubutabera.Ubu n’ubutumwa bwiza kuri bo kuko uyu n’umwe mu bakoze ibikorwa bigaragara,atanga inkunga kugira ngo jenoside ikorwe cyane ko yari afite amafaranga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko uyu Kabuga Felicien yakoze ibikorwa byinshi mu mugambi wa jenoside birimo gutegura Jenoside ubwayo kuko yari mu cyitwa “Akazu” cyangwa itsinda ryari rigizwe n’abategetsi bari bakomeye mu Rwanda muri politiki,uhereye ku mugore wa Habyarimana,Agatha Kanziga,abasirikare bakuru nka Theoneste Bagosora,Major Aloys Ntabakuze,n’abandi.

Uruhare rwa Kabuga Felicien rurimo kuba yaragize uruhare runini mu gushinga ibinyamakuru bya rutwitsi birimo RTLM n’ikinyamakuru Kangura byashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.Yateye inkunga ibindi binyamakuru byigishaga amacakubiri n’urwango nka Kamarampaka,Jya Mbere,intera.

Kabuga yari umwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse yagize uruhare mu gushinga Interahamwe anatanga amafaranga yo kuzihemba,kuzigurira ibikoresho,kuzigeza aho zigiye kwica,kuzigurira inzoga.

Muri Gashyantare 1994,Kabuga yatumije mu mahanga toni 580 z’imihoro mishya yakwirakwijwe hose mu gihugu zihabwa interahamwe.Yazihaye kandi amasasu,amagerenade n’ibindi kugira ngo bice Abatutsi.

Dr.Bizimana yavuze koi fatwa rya Kabuga ari ikigaragaza ko abagize uruhare muri jenoside bose ubutabera buzabageraho nta kabuza cyane ko icyaha cya Jenoside kidasaza.

Nkusi abajijwe niba Kabuga ashobora kuburanishirizwa mu Rwanda,yagize ati “Ubundi agomba koherezwa Arusha kugira ngo abe ariho aburanira no mu rwego rw’imikoranire n’u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuba rwamuburanisha habaye ubwumvikane n’imikoranire myiza n’urwego rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha.Ububasha bufitwe na ruriya rwego rukorera Arusha ariko bashobora gufata icyemezo bakamwohereza kubera ko tumaze kwakira imanza nyinshi z’abantu batandukanye bakoze Jenoside mu Rwanda.Ruriya rwego rukorera Arusha nirwo rufite ububasha ndetse nirwo rwafata umwanzuro kugira ngo aburanire mu Rwanda.”

Umuherwe Kabuga wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside, yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu mwaka wa 1935.

Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa rivuga ko nyuma ya Jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

Iri tangazo riri ku rubuga rw’urwego rwa ONU rwa ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko Kabuga yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Uru rwego rwongeyeho ko Kabuga yatawe muri yombi "mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe".

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Autriche, Luxembourg, Ubusuwisi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na polisi y’Uburayi (EUROPOL) ndetse na polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga.

Ubutabera mu Bufaransa buvuga ko Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Iryo tangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa rivuga ko abajandarume b’icyo gihugu bamutaye muri yombi saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ku isaha mpuzamahanga ya GMT, ni ukuvuga saa moya n’igice ku isaha y’i Kigali

Ibitekerezo

  • Ngewe nk’Umukristu,mpora nibaza impamvu umuntu agirira nabi undi.Kuki abantu bicana?Kuki barwana kandi Imana ibitubuza?Kuki ugirira nabi umuntu nkawe?Nyamara ejo uzasaza,ugapfa.
    Uyu nubwo agiye gufungwa,azapfa vuba,kubera ko ashaje cyane.Igihano nyamukuru Imana izaha abantu babi bose,ntabwo gereza.Ntabwo bazazuka ku Munsi wa nyuma.Iyo bapfuye ntibongera kubaho.Ntabwo bajya mu muriro cyangwa ngo bitabe Imana.Bajya mu gitaka,bakabora bikarangira.Urugero,ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa akajya mu gitaka ntiyongere kubaho.Ariko abantu bumvira Imana,nubwo aribo bake nkuko Yezu yavuze muli Matayo 7:13,14,Imana izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa