skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 25 ba bakobwa 6 n’umusore bashinjwa gukorera iyicarubozo mugenzi wabo

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere Taliki ya 09 Werurwe 2020 nibwo urubanza rw’aba bakobwa 6 n’umuhungu umwe bakekwaho gukubita mugenzi wabo witwa Mukamana Sandrine, bakamwogosha ku ngufu rwaburanishijwe.

Sponsored Ad

Abaregwa ni Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu batuye mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge.

Umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho mu gihe abaregwa bose uko ari barindwi bahakanye ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibikoresho aba bakobwa n’uyu muhungu umwe bakoresheje bogosha mugenzi wabo bamuhora gutwara umukunzi w’umunyamahanga uwitwa Nkamiro Zaina ndetse ngo no gukwirakwiza ibihuha ko nyina w’uyu Zaina yishwe na SIDA.

Ubushinjacyaha kandi bweretse urukiko umusatsi wogoshwe Mukamana Sandrine, n’utwenda tw’imbere bamwambuye bamukorera iyicarubozo.

Uyu Kamanzi bivugwa ko ariwe wafashe Sandrine,aba bakobwa 6 baramwogosha ndetse baramuhohotera bikabije.Amakuru avuga ko yahawe ibihumbi 300 FRW.

Mu byaha aba bantu bakekwaho byagaragajwe n’ubushinjaha,ibyo gukata imyanya y’ibanga uyu Sandrine nta birimo, ahubwo baregwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa bose uko ari 7 buri umwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza. Ubushinjacyaha buvuga ko iyo Sandrine baza kumwica barigusabirwa igihano cya Burundu.

Umwunganizi mu Mategeko uregera indishyi ahagarariye Sandrine yabwiye Urukiko ko abaregwa bose uko ari barindwi bagize umutwe w’abagizi ba nabi ndetse bakwiriye gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 100Frw.

Yavuze ko bari bagamije kumwica ati “Kuko hari ikintu bamukubise mu mutwe atakaza ubwenge.”

Ubushinjacyaha mbere yo kuvuga ibihano busabira bariya bantu, bwabwiye Urukiko ko abaregwa mu kwiregura kwabo bavuze amagambo yo gushinyagura no kwishongora.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko imyaka 25 y’igifungo bwasabiye abaregwa bushingiye ku ngingo ya 171 iya 20 n’iya 21 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Bariya bakobwa batandatu n’umusore witwa Cyiza, bararegwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi giteganywa mu ngingo ya 20, 21 na 107 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/06/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Abunganira abaregwa basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha, abaregwa bakaburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko uwahohotewe yakubiswe byoroheje.

Bavuga ko uwakubiswe ntabumuga byamuteye, ndetse ko atapfuye.

Aba babwiye n’indis Urukiko ko imyaka 25 y’igifungo Ubushinjacyaha bwasabye bwihanukiriye n’indishyi ya sabwe ari umurengera,basaba urukiko kuzashishoza.

Urukiko ngo rwazasuzuma uko baburanye, kandi rukazibuka ko ari ubwa mbere bariya bantu 7 bakurikiranywe mu butabera.

Urukiko rwavuze ko izi ndishyi z’akababaro za miliyoni 100Frw ntacyo rwazivugaho, ngo bizasaba ubushishozi bw’Urukiko.

Uru rubanza rwabereye mu ruhame muri Salle ya Maison de Jeune Kimisagara gusa ibinyamakuru bimwe byahejwe hemererwa ibyabisabiye uburenganzira .

Abantu bakubise baruzura kugeza ubwo inzego zishinzwe umutekano zafunze imiryango zibuza benshi kwinjira.Aba bakobwa bakekwaho gukubita mugenzi wabo tariki 28 Gashyantare 2020.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, saa Saba z’amanywa aho urubanza rwabereye.


Ibitekerezo

  • Bariya bakobwa numuhungu wabo baza hamwe bikomeye cyane ni abagome babi.

    Ubwo nubuterahamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa