skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabye ko Evode yongera gufungwa

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwatangiye kumva ubujurire bw’ubushinjacyaha bwasabye ko Evode Imena wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere aburana afunzwe ku byaha by’itonesha akurikiranyweho.
Evode Imena yabwiye urukiko ko urubanza rwe rwakwigizwa inyuma kuko yabonye idosiye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Yavuze ko yamenye ko urubanza ruri uyu munsi kuwa Gatanu none ngo ntiyari yiteguye kuburana.
Ni mu gihe itegeko rigena ko umuburanyi ahabwa iminsi umunani mbere y’urubanza kugirango (...)

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwatangiye kumva ubujurire bw’ubushinjacyaha bwasabye ko Evode Imena wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere aburana afunzwe ku byaha by’itonesha akurikiranyweho.

Evode Imena yabwiye urukiko ko urubanza rwe rwakwigizwa inyuma kuko yabonye idosiye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Yavuze ko yamenye ko urubanza ruri uyu munsi kuwa Gatanu none ngo ntiyari yiteguye kuburana.

Ni mu gihe itegeko rigena ko umuburanyi ahabwa iminsi umunani mbere y’urubanza kugirango abanze gusuzuma idosiye ye n’uko aziregura.

Francis Kayumba na Joseph Kagabo bari kuburana muri iki kirego bo bafunzwe by’agateganyo, basabaga ko urubanza ruburanishwa rukava mu nzira kuko bafunzwe aho bamaze iminsi 14 bari muri gereza wakorengeraho iyo bamaze mu bugenzacyaha igihe kikaba kirenga ukwezi.

Urukiko rwanzuye guha agaciro ubusabe bwa Evode, rwemera ko urubanza ruzasubukurwa kuwa Gatanu tariki 10 Werurwe 2017.

Mu gihe ubushinjacyaha bwajuriye busabira ko Evode gufungwa by’agateganyo, abafunzwe nabo bajuriye basaba ko barekurwa bakaburana bari hanze.

Imena yatawe muri yombi kuwa 27 Mutarama 2017, ashinjwa ibyaha birimo itonesha, aregwa hamwe n’abandi babiri barimo uwari Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe ibijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Francis Kayumba n’Ushinzwe Ishami rya Tekiniki mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Joseph Kagabo.

Ubushinjacyaha bushinja Imena ko akiri Umunyamabanga wa Leta yasinye iteka riha uruhushya ikigo GDG cy’abagore ba Kayumba na Kagabo nta burenganzira abifitiye, ndetse akongera kurisinya icyo kigo cyegurirwa abashoramari ARM bakiguze ibihumbi 20 by’amadolari akagabanwa na bariya bagore.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa