skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwa Rusesabagina ruhuzwa n’iz’abandi bo muri MRCD

Yanditswe: Thursday 26, Nov 2020

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ruhuriza hamwe urubanza rw’abantu 20 bo mu mutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari umuyobozi wa MRCD.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha busobanura ko abo bose ibyaha bakurikiranyweho bisa kandi bigendanye n’ibitero byagabwe n’uwo mutwe mu myaka 2 ishize mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Mu kwezi kwa cyenda ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavugaga ku ifatwa rya Rusesabagina, yavuze ko imanza z’aba zizahuzwa.

Ni mu gihe hari hitezwe itangira mu mizi ry’urubanza rw’abari abavugizi b’umutwe wa FLN Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na Herman Nsengimana, umushinjacyaha yahise asaba urukiko ko urwo rubanza rwahuzwa na dosiye yindi y’urubanza iri mu rukiko iregwamo abantu 18 barimo Paul Rusesabagina, dosiye y’urubanza rwabo ikaba itarahabwa itariki.

Umushinjacyaha yasobanuye ko impamvu yo guhuza izo manza zose ariko uko abo 18 bose bakurikiranyweho ibyaha bakoze bari mu mutwe wa MRCD-FLN ngo ibyaha bisa nk’ibya ’Sankara’ na Herman Nsengimana.

Urukiko rwashatse kumenya icyo abari mu rubanza babivugaho.

Nsabimana Callixte ’Sankara’ yavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha gishimishije kuko na we yari yarabisabye mu magambo ye ati: "Guhuza izi manza ni byiza, cyane cyane uwari Perezida wanjye tugahurira hamwe tukabisobanura".

Yongeyeho ati: ’’Abantu bajyaga banyumva ku maradio bakagira ngo ni jye uyobora MRCD-FLN".

Gusa ’Sankara’ yavuze ko aho afite ugushidikanya ari ku bandi 17 avuga ko we atazi niba bari abarwanyi ba FLN ngo kuko ntaho yigeze avugana cyangwa abonanira na bo.

Herman Nsengimana we yavuze ko na we yumva guhuza izo manza ntacyo bimutwaye, gusa abwira urukiko ko ubwo yafatwaga muri Congo, yafatanywe n’abandi barwanyi b’umutwe wa FLN basaga 300, bose bajyanwa mu kigo cya Mutobo gihugurirwamo abari mu mitwe y’abarwanyi, ariko ngo agatangazwa n’ukuntu we yakuwe muri icyo kigo wenyine agafungwa.

Ati: ’’Muri abo twazanye harimo abasirikare bakuru, harimo abanyigishije ndetse n’abampaga amategeko", akibaza impamvu "bo batari muri uru rubanza".

Umucamanza yavuze ko ibyo byazasobanurwa mu rubanza mu mizi, cyane cyane ko ngo abo Herman avuga bashobora kuba bari muri abo 17 bareganwa na Rusesabagina.

Bamwe mu baregera indishyi nabo bagaragaje ko guhuza izo manza kuri bo ari inyungu ngo kuko basanga kwishyurwa kwabo bizaborohera.

Uwunganira Herman Nsengimana yavuze ko yifuza ko urukiko rwasuzuma niba koko izi manza zifitanye isano kuburyo zahuzwa zikaba urubanza rumwe.

Umucamanza yanzura ko urukiko ruzatanga umwanzuro kuri icyo cyifuzo cy’ubushinjacyaha ku wa kane w’icyumweru gitaha.

Bwana Rusesabagina, ukiburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, avuga ko nta bandi bantu azi bareganwa. Mu ntangiriro y’urubanza rwe yavuze ko yemeye ko ari mu bashinze umutwe wa FLN, ariko ko batawushinje ugamije ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Paul Kagame avuga ku ifatwa rya Rusesabagina mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda mu kwezi kwa cyenda, yavuze ko imanza z’aba zizahuzwa.

Bwana Kagame yagize ati: "... bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi..."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa