skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwashinje umunyamakuru Phocas Ndayizera kwitwaza intambi zituritsa we arabihakana

Yanditswe: Thursday 23, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko ibikoresho zashyikirijwe ngo zisuzume mu rubanza rwitiriwe uwitwa Phocas Ndayizera bifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru bwo guturitsa no kuba byasenya inyubako zikomeye.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikoresho byafatanywe Ndayizera bikaba byaragombaga kwifashishwa mu mugambi w’iterabwoba basenya ibikorwa bya Leta nk’inganda z’amazi, ibiraro n’inyubako zikomeye za Leta.
Humviswe kandi ibiganiro by’amajwi byafatiriwe kuri Telefoni ubushinjacyaha bwemeza (...)

Sponsored Ad

Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko ibikoresho zashyikirijwe ngo zisuzume mu rubanza rwitiriwe uwitwa Phocas Ndayizera bifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru bwo guturitsa no kuba byasenya inyubako zikomeye.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikoresho byafatanywe Ndayizera bikaba byaragombaga kwifashishwa mu mugambi w’iterabwoba basenya ibikorwa bya Leta nk’inganda z’amazi, ibiraro n’inyubako zikomeye za Leta.

Humviswe kandi ibiganiro by’amajwi byafatiriwe kuri Telefoni ubushinjacyaha bwemeza ko bigaragaza ko umugambi wari umaze kunozwa.

Nyuma y’igihe kirekire ikoranabuhanga rya video conference ryagoranye, ubushinjacyaha ni bwo bwahawe rugari ngo busobanure ibiganiro kuri telefoni bivugwa ko byumvirijwe ubwo bamwe mu baregwa bateguraga icyaha.

Humvirijwe amajwi

Aya majwi yo kuri telefone yumvikanamo abantu babiri byavuzwe ko ari Cassien Ntamuhanga ufatwa nk’uwari ku isonga ry’umugambi wo guhungabanya ubutegetsi ndetse n’undi witwa Nsengimana Jean Claude wahimbwaga Tembo.

Muri aya majwi, Ntamuhanga yumvikana asaba Tembo kumushakira intambi cyangwa dynamites zikunze gukoreshwa n’abasatura imisozi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Izi ngo zagombaga kwifashishwa abaregwa basenya ibikorwaremezo bya Leta birimo ibiraro ndetse n’ibigega bibitse ibikomoka kuri Peteroli.

Ntamuhanga yumvikana kandi avuga amafranga yohererejwe uyu Nsengimana kugira ngo ayasaranganye mu bandi baregwa mu mugambi wo gutegura icyaha.

Mu rindi jwi, Ntamuhanga yumvikana avuga ko ababajwe n’ifatwa ry’uwitwa Kazire yaje gusobanura nyuma ko ari Phocas Ndayizera.

Uyu Kazire ngo yafatanywe intambi zinjijwe mu gihugu na Tembo ariko we ngo kugeza ubu ntaratabwa muri yombi.

Icyegeranyo cy’inzobere

Nyuma yo kumva amajwi hakurikiyeho icyegeranyo cyamuritswe n’inzobere za Ministeri y’ingabo gisobanura imikoreshereze y’izi ntambi ari zo dynamites.

Iki cyegeranyo cy’impuguke gishimangira ibivugwa n’ubushinjacyaha. Ngo ibiturika byafashwe bifite ubukana buhambaye bwashobora gusenya inyubako zikomeye zirimo n’ibiraro.

Yasinye "ku gahato"

Ahawe umwanya, Phocas Ndayizera yakahanye ko atari we Kazire uvugwa ndetse ko n’ibisasu bivugwa ko yafatanywe ari ibyo yitiriwe.

Umucamanza ariko yavuze ko ibyo ahakana yabisinyiye mu gihe cy’ibazwa na ho Ndayizera asobanura ko inyandiko zivugwa yazishyizeho umukono ku gahato.

Umwunganira mu mategeko Paul Ntare we yakemanze umwimerere w’amajwi yumvikanye mu rukiko kuko hatagaragazwa uburyo yafashwemo.

Yavuze ko ikigo cy’itumanaho ari cyo gifite ubushobozi bwo gutanga amajwi nk’aya kandi ntacyagaragajwe n’ubushinjacyaha.

Uwitwa Karangwa Eliaquim ni inzobere mu ikoranabuhanga agafatwa nk’uwari kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa ituritswa ry’izi dynamites.

Yahakanye uruhare muri uyu mugambi dore ko we atanumvikana mu majwi yumvikaniye mu rukiko.

Iburanisha ryasubitswe, 2 kuri 14 baregwa ari bo bashoboye guhabwa ijambo, urubanza rukaba ruzakomeza ku munsi w’ejo kuwa Gatanu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa