skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ibyaha Bazeye na Abega bashinjwa mu rukiko

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka rwa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha babiri mu bahoze mu mutwe wa FDLR baregwa ibyaha birimo iterabwoba.

Sponsored Ad

Ignace Nkaka wakunze kumvikana ku mazina ya La Forge Fils Bazeye yari umuvugizi w’uyu mutwe naho Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega we yari ashinzwe iperereza.

Aba baregwa ibyaha byakozwe n’abarwanyi b’uyu mutwe, birimo ubwicanyi ubushinjacyaha buvuga bwakozwe mu gihe cy’ibitero by’abacengezi mu gihe cy’imyaka 20 ishize.

Mu rubanza rwaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya ’video conference’, impande ziburana zari mu bice bitandukanye, abacamanza i Nyanza, abaregwa muri gereza n’abashinjacyaha ku cyicaro cyabo, bagahuzwa n’uburyo bw’amashusho n’amajwi.

Ubushinjacyaha ni bwo bwihariye iburanisha rya none bukomeza kugaragaza urutonde rw’ibirego.

Icyaha cyahereweho ni icyo gukwiza amakuru y’impuha cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no guhindanya isura yabwo mu mahanga.

Iki kiregwa Bwana Nkaka wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR kugeza ku munsi yafatiweho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro yatanze ku maradiyo mpuzamahanga yashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwa Congo no kwica impunzi z’abahutu.

Uyu mugabo kandi ngo yashinje ubuyobozi bw’u Rwanda kwica abaturage b’Abanyekongo ubwicanyi bukitirirwa umutwe wa FDLR .

Uyu mugabo kandi ngo yavuze ko mu 2015 ubutegetsi bw’u Rwanda bukoresheje inyeshyamba za Mai-Mai bwishe abaturage ba Congo.

Bombi kandi barezwe icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Ngo ibitero by’abarwanyi ba ALIR yaje guhinduka FDLR byiswe iby’abacengezi byari bigamije guhungabanya ubutegetsi no kwica abaturage banze kuyiyoboka .

Ubushinjacyaha buvuga ko Ignace Nkaka yumvikanye yigamba ibitero byabaga byagabwe mu majyaruguru y’igihugu bigahitana inzirakarengane.

Ubushinjacyaha buvuga ko Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka ABEGA nawe atahakana uruhare rwe kuko ngo ari we wari ushinzwe ubutasi bivuze ko ari we watangaga amakuru ashingirwaho n’abatera.

Urukiko rwasabye ubushinjacyaha gusobanura neza icyo aba bombi baregwa kuko byinshi mu bigize ikirego byakozwe n’umutwe wa FDLR.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butarega aba bombi ku byaha bakoze bo ubwabo ahubwo bakurikiranywe kuko babaye mu mutwe buvuga ko ari uw’iterabwoba.

Gusa urukiko rwasabye ko ubushinjacyaha buzagaragaza neza icyo aba bakurikiranyweho, byaba ari ukuba bari abayobozi hakagaragazwa uko batanze amabwiriza yo gukora icyaha.

Mu iburanisha rya none, abaregwa nabwo ntibashoboye kubona umwanya wo kwisobanura.

Gusa ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko bemeye ko bari abayoboke ba FDLR ariko ko nta ruhare bagize mu byaha byakozwe n’abarwanyi bayo kuko bo batajyaga ku rugamba.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa