skol
fortebet

Ubushinjacyaha ntiburamenya niba bujuririra irekurwa rya Diane Rwigara na Nyina

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bukuru bw’ u Rwanda bwatangaje ko bugiye kwicara bugasoma neza dosiye n’ icyo urukuko rukuru rwashingiyeho rufata icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara rukamenya niba rufata icyemezo cyo kujurira cyangwa kutajurira.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018, urukiko rukuru rwarekuye Diane Rwigara na Adeline Rwigara ngo bakurikiranwe badafunze nyuma y’ uko bari bamaze umwaka muri gereza.

Nyuma y’ isomwa ry’ umwanzuro w’ urukiko Umuvugizi w’ ubushinjacyaha bukuru bw’ u Rwanda Fautsin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko bubaha ibyemezo by’ inkiko.

Yagize ati “Ubushinjacyaha bukuru bwubaha amategeko bwubaha n’ ibyemezo by’ inkiko. Iyo basomye urubanza natwe duhabwa kopi y’ urubanza turaza kuyisoma turebe, nidusanga biri ngombwa turaza kumenya niba twajurira cyangwa tutajurira. “

Diane Rwigara na nyina urukiko rwababwiye ko nubwo barekuwe by’ agateganyo batemerewe kurenga umujyi wa Kigali batabimenyesheje urukiko. Urukiko ruragumana ibyagombwa byabo by’ inzira kugira ngo hirindwe ko batoroka bakajya mu mahanga.

Ubushinjacyaha bwavuye ko bugiye gutegura kubura urubanza mu mizi.

Abo mu muryango wa Rwigara bishimiye icyemezo cy’ urukiko bavuga ko cyerekanye ko inkiko z’ u Rwanda zigenda.

Diane Rwigara yagize ati “Nubwo urubanza mu mizi rutaraba iyi ni intangiriro yo kubona ubutabera mu rubanza mu mizi”

Diane Rwigara akurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Abaregwa bahakana ibyo bakurikiranyweho bakavuga ko bishingiye ku mpamvu za politike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa