skol
fortebet

Wa "Mugore" Perezida Kagame yababariye yari yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo azira kumusebya

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

Kuwa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 hateranye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro itandukanye yo koroshya izindi ngamba zafashwe kubera Covid-19, gushyiraho inzego zitandukanye n’abayobozi bashya ndetse imfungwa 51 zarimo umuntu umwe wibajijweho na benshi zababariwe na Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama,harimo umwanzuro umwe wateye benshi amatsiko ugira uti "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda."

Uyu "muntu umwe" uvugwa yateye benshi amatsiko bibaza byinshi kuri we ariko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020 yamenyekanye.

Uyu muntu wababariwe na perezida Kagame yitwa Uwase Jaqueline Jaribu, akaba yaraburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ruri I Nyarugenge ruhaburanishiriza imanza z’inshinjabyaha. Yashinjwe Gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika.

Madame Uwase, uvugwa mu rubanza RP 00221/2019/TG/NYGE rwaburanishirijwe mu ruhame kuwa 11 Nyakanga 2019. Yarezwe icyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa perezida wa Repubulika.

Yarezwe n’Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha yagikoze kuwa 29 Ugushyingo 2018 ku I saa yine z’ijoro( 22h00), mu Mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rwezamenyo, Umurenge wa Rwezamenyo, ho mu karere ka Nyarugenge, ubwo yari mu kabari.

Iki cyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 236 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Nyuma yo gusuzuma ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha no kwiregura k’uregwa wanemeraga icyaha, urukiko rwanzuye ko; Uwase Jaqueline Jaribu ahamwa n’icyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka icumi (10) muri gereza ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi magana arindwi (700,000Frws). Rwategetse kandi ko uyu Uwase asonerwa kwishyura amagarama y’urubanza bitewe nuko afunzwe.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ingingo yaryo y’109, iha ububasha Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Mu mwaka ushize, ibiro bya Perezida Kagame byasohoye itangazo rivuga ko yubaha ubwigenge bw’ubucamanza, ariko “ntiyemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu, yemera ko ari icyaha mbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.”

Ibi byaje nyuma y’aho Umunyamategeko witwa Me Mugisha Richard yitabaje Urukiko rw’ikirenga, asaba ivanwaho ry’ingingo zirimo iya 236 yateganyaga ko umuntu utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Urukiko rwagumishijeho iyi ngingo, nyuma yo kwanzura ko rusanga hari itandukaniro ku gusebya Perezida wa Repubulika n’abandi bantu, kuko abasanzwe bashobora kuregera indishyi, ariko kuri Perezida, ubwinshi n’uburemere bw’inshingano ze ngo ntibyamukundira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa