skol
fortebet

Umujyi wa Kigali washyize hanze ingano y’amande azajya acibwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe: Thursday 03, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wasohoye amabwiriza agena ibihano bihabwa abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda #COVID19 yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wavuze ko umuntu ufashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa ukambaye nabi azajya acibwa 10,000 Frw no gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 akaganirizwa kugira ngo azamure imyumvire.

Kurenza isaha yo kugera mu rugo ni 10,000 FRW,Gufungura akabari ni 150,000 FRW mu gihe gufatirwa mu kabari ari 25,000 FRW.

Kudasiga intera hagati yawe na mugenzi wawe ni : ihazabu y’ibihumbi icumi (10,000 FRW) no gushyirwa ahabugenewe mu masaha 24 .

Kutemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ni 25,000 FRW ugafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi kugeza igihe ushyiriyeho iryo koranabuhanga.

Buri wese arasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi kugira ngo atazagerwaho n’ibihano biteganyijwe muri aya mabwiriza.

Umujyi wa Kigali wavuze ko buri wese asabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi kugira ngo atazagerwaho n’ibi bihano biteganyijwe muri aya mabwiriza.

Ku mumotari uzajya utwara umugenzi kuri moto atambaye mu mutwe agatambaro mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, azajya acibwa ibihumbi 25 Frw kandi moto ye ifungwe iminsi itanu.

Umunyonzi uzajya afatwa atwaye umugenzi ku igare, we azajya acibwa amafaranga ibihumbi bitatu hanyuma we n’umugenzi bashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bahabwe inyigisho zo kwirinda COVID-19.

Mu gihe imodoka itwaye umubare urenze abemewe, ni ukuvuga 50% by’imyanya ifite, nyirayo azajya acibwa amafaranga ibihumbi 25 Frw kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itarenze itanu.

Abantu bitabira ikiriyo barengeze umubare wagenwe, uhagarariye umuryango azajya acibwa ibihumbi 10 Frw ku muntu wese warenzeho naho kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe ubuyobozi bw’irimbi buzajya bwishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu wese warenzeho.

Ku bijyanye no kwitabira umuhango wo gushyingira harengejwe umubare w’abantu bagenwe, uwakiriye icyo gikorwa ni ukuvuga itorero, idini, aho biyakirira cyangwa ushinzwe irangamimerere azajya yishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu wese warenzeho.

Ibi bizajya bijyana kandi no guhagarika ibikorwa by’itorero cyangwa idini n’ahakiriwe umuhango wo gushyingira harengeje umubare wagenwe mu gihe kitarenze ukwezi. Ikindi ni uko hazajya hatangwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ku mukozi ushinzwe irangamimerere.

Umuntu wateguye, watumiye, witabiriye ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (ingero nko gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower], ibyo guha ikaze umwana [baby shower] n’ibindi); uwatumiye n’uwakiriye abantu bazajya bishyura ibihumbi 200 Frw kandi umuntu wese witabiriye icyo gikorwa acibwe ibihumbi 25 Frw.

Ibi bizajya bijyana kandi no kuba abafatiwe muri ibyo birori bose bazajya bashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bagahabwa inyigisho zigamije guhindura imyumvire mu kwirinda iki cyorezo.

Igihe ahabereye ibi birori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo, hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Mu gihe hari amateraniro akorewe mu rusengero, kiliziya n’umusigiti, rutemerewe gufungura, umuyobozi w’urusengero cyangwa umusigiti na Kiliziya, azajya acibwa ibihumbi 150 Frw.

Gukoresha amateraniro mu rusengero, mu musigiti na kiliziya hatubarijwe amwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyangwa se yose, icyo gihe umuyobozi w’aho hantu yabereye (mu rusengero, kiliziya cyangwa umusigiti) azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ibikorwa by’aho bihagarikwe mu gihe cy’ukwezi.

Umuntu uzajya uva cyangwa akajya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, azajya yishyura ibihumbi 50 Frw kandi ashyirwe ahantu habugenewe mu gihe cy’amasaha 24 anahabwe n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa