skol
fortebet

Umukozi wo mu nteko ishinga amategeko arashinjwa gufata ku ngufu Umurundikazi

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukozi ushinzwe Ibaruramari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mushingwamana Evode, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu impunzi y’Umurundikazi.

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yemeje ko ikirego cy’uyu mugabo kiri mu nkiko.

Ni amagambo yanditse asubiza uwitwa Juliette Karitanyi wanyujije kuri Twitter ubutumwa avuga ko uwitwa Mushingwamana akiri mu mirimo y’Inteko nyamara hari ibyaha ashinjwa.

Yagize ati “Juliette mbere na mbere, ndisegura ku kuba ntabashije gusubiriza ku gihe ukutanyurwa gukomeje ku bijyanye n’aho iki kibazo kigeze. Ndakumenyesha ko ukekwa yagejejwe mu rukiko ndetse ari gukurikiranwa.”

Mu gitekerezo cye Karitanyi yandikiye Mutangana ariko abimenyesha na Perezida wa Repubulika Kagame Paul agaragaza ko hejuru yo kuba uyu mugabo yarafashe ku ngufu ndetse agahohotera umukobwa w’Umurundi akiri mu kazi ke.

Yagize Ati “Nyakubahwa Perezida Kagame Paul hashize igihe umugabo witwa Mushingwamana Evode agikora mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ashinjwa gufata ku ngufu, kugerageza kwica, guhatira gukuramo inda ndetse n’icuruza ry’impunzi y’Umurundi. Ikirego kiri mu rukiko.”

Ni ikibazo ku ikubitiro cyagaragajwe n’uwitwa Remy Baho aho yagarutse ku makosa y’uyu mugabo ananenga kuba atarakurwa mu mirimo hejuru y’ibyaha yakoze.

Ati “Mushingwamana Evode yashimuse, afata ku ngufu, arakubita ndetse agerageza kwica impunzi y’Umurundikazi y’imyaka 19 ariko yashinjwe gufata ku ngufu gusa.

Ntarahagarikwa ku mirimo ye y’Ibaruramari mu Nteko Ishinga Amategeko n’ubwo ibizamini bya DNA byerekanye ko umwana wavutse muri uko gufatwa ku ngufu ari uwe. Ni gute mushobora kureka uyu mugabo agakomeza kwidegembya mu Nteko hejuru y’ibi bikorwa by’ubunyamaswa? Kuba atakwirukanwa igihe hategerejwe ubutabera biragayitse ntibinakwiye.”

Mutangana yatanze icyizere ko inkiko zizasuzumana ubushishozi icyo kirego ndetse zigatanga ubutabera bukwiye.

Umwanzuro w’urukiko kuri iki kirego cya Mushingwamana ukekwaho gufata ku ngufu Umurundikazi uzatangazwa ku wa 23 Ukuboza 2019.


Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Arko aba bantu nabimitwe uzajya aterwa inda kubera irari ritandukanye afite ubukure azajya yitwaza ko murwanda batajya bajenjekera abasambanya abana babigire iturufu.?

    Azakora uburoko kuko ntaho yahungira uburoko cgaibihano nkurikijeibyo aregwa n’ibizamini byo kwa muganga.Mikino
    umuntu yaransekeje ngo ntazongera kuvugisha abana babandi ngo azajya aganiriza ababyeyi babo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa