skol
fortebet

Umunyamakuru Phocas Ndayizera yise ibimenyetso by’ubushinjacyaha ko ari ikinamico

Yanditswe: Wednesday 14, Oct 2020

Sponsored Ad

Phocas Ndayizera uregwa ibyaha birimo iterabwoba yireguye ahakana ibyaha ashinjwa abishingira ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze birimo amajwi yumvikanamo umugambi wo kwangiza ibikorwaremezo ari ibinyoma

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwasubukuye urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abagenzi be 13.

Mu iburanisha riheruka kuba kuwa 18 Nzeri 2020 ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa burundu.

Saa mbiri n’igice abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko bageze mu rukiko baha umwanya umunyamakuru Phocas Ndayizera umwanya ngo yiregure ku byaha ashinjwa birimo iterabwoba arabihakana avuga ko ari ibinyoma.

Mu majwi ubushinjacyaha bwumvishije urukiko, yumvikanamo uwitwa Ntamuhanga Cassien abwira Tembo uko bazaturitsa intambi zikangiza ibikorwaremezo mu Rwanda aho umunyamakuru Phocas Ndayizera wahoze atanga inkuru kuri BBC yagombaga kugira uruhare muri uko guturitsa intambi.

Yabihakanye ahamya ko ibyo bitujuje ubuziranenge kuko Cassien Ntamuhanga wumvikana yavugiraga kuri telefone naho uwumvikana ko ari Tembo yari ahantu hameze nko muri studio

Ati"Natunguwe n’amajwi atujuje ubuziranenge byumvikana ko ari ikinamico"

Me Ntare Paul wunganira umunyamakuru Phocas Ndayizera nawe yahakanye ibimenyetso byose byatanzwe n’’ubushinjacyaha ko ataribyo ahubwo umukiliya we ari umwere kuko nabo bagenzi be bareganwa uko ari 13 uwo baziranye ari umwe ariwe Karangwa Eliakimu naho abandi bahuriye bwa mbere mu rukiko.

Ati"Niba bari mu itsinda rimwe ry’abaryankunda none amajwi yatanzwe n’’ubushinjacyaha akumvikanamo ko bazatabariza uwo basanzwe babana ariwe Phocas?"

Iburanisha rya none hafashwe umwanya munini umunyamakuru Phocas n’umwunganizi we Me Ntare Paul ryasoje basaba urukiko ko Uregwa ariwe Phocas Ndayizera akwiye kugirwa umwere bagasaba urukiko ko inyandiko mvugi zakozwe mu bugenzacyaha zateshwa agaciro kuko Phocas Ndayizera wemeye icyaha muri izo nyandiko mvugo yabihatiwe kungufu

Karangwa Eliakimu nawe ureganwa na Phocas Ndayizera nawe yahawe umwanya yiregura ahakana ibyo ashinjwa, uyu warusanzwe akora akazi kajyanye n’ikoranubuhanga yavuze ko ntaho ahuriye nizo ntambi zari guturitswa kandi nabo bavuga ko bari gufatanya atabazi uretse Phocas wenyine wari usanzwe aza kumureba akamufasha kumwamamariza ibikorwa bye kuko yari umunyamakuru naho abandi bahuriye mu rukiko.

Abareganwa n’Umunyamakuru Phocas Ndayizera ni Karangwa Eliaquim; Niyonkuru Emmanuel alias Elungu; Niyihoze Patrick alias Nick; Byiringiro Garnon alias Bingo; Bikorimana Bonheur; Bizimana Terence; Munyensanga Martin alias Corbon; Mushimiyimana Yves; Nshimyumuremyi Jean Claude alias Kayima; Rutaganda Bosco; Nshiragahinda Erneste na Ukurikiyimfura Théoneste.

Iburanisha rizasubukurwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka ‘video conference’ kubera icyorezo COVID-19 cyugarije Isi, abaregwa bose bari muri Gereza ya Mageragere iri mu Mujyi wa Kigali.

UMURYANGO.RW/NYANZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa