skol
fortebet

Umunyamakuru uzwi nka Mama Emminente yakatiwe

Yanditswe: Saturday 13, May 2017

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwakatiye umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminante, igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana hamwe n’uwo bareganwa.
Mugabushaka Jeanne de Chantal yatawe muri yombi tariki 27 Ugushyingo 2016.
Areganwa n’uwitwa Bizimana Ibrahim bombi bakaba barahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017.
Aba bombi bakatiwe igifungo (...)

Aba bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu buri umwe nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, bakaba bafite uburenganzira bwo kujurira mu minsi 30.

Eminante yamenyekanye cyane nk’Umunyamakuru kuri Radio na TV 10 mu biganiro by’ubusesenguzi. Yanakunze kugaragara nk’umukemurampaka mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda ndetse no mu kuyobora ibiganiro mpaka bitandukanye.

Ibitekerezo

  • Nri nziko Maman Eminante aziranye n abantu bakomeye none yabuze nuwamukurikirana.

    Ariko mwibuke ko uriya Ibrahim ariwe Apotre Bizimana Ibrahim wateje saga n’umugore we Apotre Liliane bashwana bashinjana none mu gihe gito ngo afatiwe mu bwambuzi bushukana ngaho namwe nimunyumvire abiyita ba Apotres koko ubu ntimubona ko abantu biyita ab’Imana ari ugushaka indonke gusa

    Yarakosheje cyane nafungwe nubwo yari umuntu twemeraga mu batangaga ibitekerezo byubaka.

    Umuheto woshya umwambi bitazajyana ni abage yifashe niko isi imera icyakorewe mubwihisho kizajya ahabona

    hahahaha hari ibidakurikiranwa sha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa