skol
fortebet

Umuvugizi wungirije wa ADEPR nawe yatawe muri yombi

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’ iterero pentekote mu Rwanda ADEPR, Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w’ iryo torero.
Bishop Rwagasana yatawe muri yombi nyuma y’umunsi hafashwe n’abandi bayobozi batatu babarizwa muri ADEPR n’abo bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’iri torero.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege, yemeje iby’ifungwa rya Bishop Tom Rwagasana ati “Turemeza ko Bishop Tom Rwagasana yatawe muri (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’ iterero pentekote mu Rwanda ADEPR, Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w’ iryo torero.

Bishop Rwagasana yatawe muri yombi nyuma y’umunsi hafashwe n’abandi bayobozi batatu babarizwa muri ADEPR n’abo bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’iri torero.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege, yemeje iby’ifungwa rya Bishop Tom Rwagasana ati “Turemeza ko Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi, mu gihe hakomeje iperereza mu ikoreshwa nabi ry’umutungo muri ADEPR.”

Amafaranga bubakishije Hotel angana agera kuri miliyari enye ari mu bivugwa ko byatumye bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR bafatwa na Police mu rwego rw’iperereza.

Uwo mwenda ngo bagombaga kuwishyura mu myaka 10, ariko nyuma basabye buri Rurembo gutanga amafaranga yo kugira ngo bazishyure BRD.

Abo bayobozi ngo aho kuyashyira muri Bank bayashyira mu mifuka yabo, ariko haracyakorwa iperereza.

Biravugwa ko Bishop Tom Rwagasana ku munsi w’ejo yiriwe ku biro by’ubugenzacyaha, CID, aho yahatwaga ibibazo. Bivugwa kandi ko kuri ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro.

Hari andi makuru kandi avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Bernard nawe ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Iri tabwa muri yombi ry’ abapasiteri n’ abayobozi bakomeye muri ADEPR rije rikurikira umwuka utari mwiza n’ impaka byakuruwe na hoteli y’ iryo torero. Ubwo iyo hoteli yubakwaga abakiristo bamwe bumvikanye bijujutira ko iryo torero ryakaga amafaranga y’ iyo nyubako ku gahato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa