Umuyobozi wa AMIR Peter Rwema yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 November 2017 Yasuwe: 3741

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwakatiye Rwema John Peterumuyobozi w’ impuzamashyiramwe y’ ibigo by’ imari iciriritse mu Rwanda AMIR, igifungo cy’ iminsi 30 y’ agateganyo.

Rwema akurikiranyweho gusambanya ku gahato umukobwa bivugwa ko bahuriye icumbi ry’ abashyitsi mu karere ka Karong.

Ibyo yavuze yiregura Urukiko rwabitesheje agaciro ruvuga ko aba afunzwe iminsi 30, akaba afite iminsi itanu yo kujurira.

Umucamanza wasmye umwanzuro ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo ababuranyi bombi batari mu rukiko.

Nk’ Umuseke wabitangaje Umucamanza yavuze ko umutangabuhamya ushinja yumvise umukobwa ataka atabaza bityo ko Rwema yaba afunze akaziregura urubanza rutangiye mu mizi nyuma y’iminsi itatu.

Rwema ngo yiregura yavugaga ko umukobwa ashinjwa gufata ku gahato yari yaje mu cyumba cye ‘yiyambaririye uko ashaka, mu buryo bushotorana’ bikamukururira mu busambanyi.

Ubwiregure bwe urukiko rwabutesheje agaciro.

Urukiko rwatinze gutangira kubwira ababuranyi isomwa ry’urubanza kw’ifungwa ry’agateganyo cyangwa kurekurwa kwa Rwema kuko kugeza sa kumi abacamanza bari bataraza.

Kuri iyi saha hari bantu baje kumva isomwa ry’uru rubanza batarenze cumi. Urubanza rwasomwe sa kumi n’iminota 33 kandi rwagombaga gutangira sa kumi zuzuye.

Urubanza ryabereye mu muhezo ariko rwabomwe ku mugaragaro hari abantu bake baje kumva isomwa ryaryo.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, Ingingo ya 197 ivuga ko; Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Tariki 31 Ukwakira nibwo Peter Rwema yagejejwe imbere y’ urukiko aburanishwa ku ifungwa n’ ifungurwa by’ agateganyo. Umukobwa akwekwaho gusambanya ku gahato afite imyaka 28.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Victoire Ingabire...

Mu itangazo ryaturutse muri Misiteri y’Ubutabera iravuga ko kuri uyu wa...
14 September 2018 Yasuwe: 5831 2

Dr Ngirente yakiriye indahiro z’ abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa...

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane tariki...
14 September 2018 Yasuwe: 799 0

Abo kwa Rwigara barasaba kudahezwa mu rubanza rw’abanyamigabane b’uruganda...

Abunganira mu mategeko uruganda rukora itabi rw’umuryango wa Assinapol...
11 September 2018 Yasuwe: 2361 0

Umuryango wa Niyitanga warasiwe Cosmos nk’igisambo watanze ikirego mu...

Niyitanga Jean Calude bakundaga kwita Barthez cyangwa Kazungu warashwe...
8 September 2018 Yasuwe: 18548 27

Rubavu: Urubanza ruregwamo umusirikare uherutse kurasa abaturage...

Urukiko rwa Gisirikare rurimo kuburanisha umusirikare mu ngabo z’ u Rwanda...
1 September 2018 Yasuwe: 833 0

Umunya-Uganda yafatiwe mu Rwanda afite icyuma gihindura telephone...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi...
15 August 2018 Yasuwe: 2037 0