skol
fortebet

Urubanza rw’impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba rwakomeje abaregwa bamwe badahari

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Itsinda ry’impunzi z’Abanyekongo ryagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Korongi baregwa guteza imidugararo no gusuzugura amategeko y’igihugu cyazakiriye.
Ibi birego bifitanye isano n’imvururu zabaye mu nkambi ya Kiziba no ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, mu mujyi wa Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Izi mpunzi zinubiraga ifunguro ridahagije, zashyamiranye na polisi, abagera kuri 11 barahagwa abandi barakomereka.
Urukiko rwa Karongi rwari rwazengurukijwe (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’impunzi z’Abanyekongo ryagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Korongi baregwa guteza imidugararo no gusuzugura amategeko y’igihugu cyazakiriye.

Ibi birego bifitanye isano n’imvururu zabaye mu nkambi ya Kiziba no ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, mu mujyi wa Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Izi mpunzi zinubiraga ifunguro ridahagije, zashyamiranye na polisi, abagera kuri 11 barahagwa abandi barakomereka.

Urukiko rwa Karongi rwari rwazengurukijwe abapolisi benshi bitwaje intwaro, bigaragara ko habaye ikintu kidasanzwe. Abaregwa bakabakaba 60 binjiye mu rukiko bambaye imyenda y’iroza, babiri baziritse mu ipingu rimwe. Bose baregwa ibyaha bibiri: guteza imidugararo no gusuzugura amategeko y’igihugu cyabakiriye.
Aba baregwa bagabanyijwe mu matsinda abiri: itsinda rya mbere rigizwe n’abantu 24 ariko babiri ntibagaragaye mu rukiko.

BBC yatangaje ko ubushinjacyaha bwavuze ko abatabonetse mu rukiko bwababuriye irengero, busaba ko bahamagazwa nk’abari ahantu hatazwi, bazakomeza kubura bakazaburanishwa badahari.

Uku kubura kwa bamwe mu baregwa kwakuruye impaka ndende mu rukiko. Abunganira abaregwa basabye ibisobanuro ku buryo aba babuze, igihe baburiye n’icyo ubushinjacyaha bwakoze bumaze kubabura.

Nta byinshi byasobanuwe n’ubushinjacyaha kuri iki kibazo uretse kuvuga ko batabonetse mu nkambi ubwo bari bagiye gutabwa muri yombi.
Abanyamategeko Gilbert Ndayambaje na Sebaziga Sophonie bunganira abaregwa, basabye ko urubanza rwakomeza hakaburanishwa abageze mu rukiko, ababuze bakazahabwa igihe cyabo mu gihe baba babonetse.

Icyifuzo cyo kubaburanisha ukubiri ariko nticyashyigikiwe n’umucamanza wemeje ko agiye kubahamagaza ahatazwi, abaregwa bakazagaruka mu rukiko nyuma y’ukwezi.
Itsinda rya kabiri ryo ryari rigizwe n’abantu 33. Byabanje kugorana ko batangira kuburanishwa kuko umucamanza yavuze ko batashoboye guhuzwa n’ababunganira mu buryo bushya bw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu manza zo mu Rwanda.

Ikibazo kivuye mu nzira, umucamanza yavuze ko iri tsinda rigomba kuburanira mu muhezo kuko abaregwa barimo abana. Aba baregwa bakabakaba 60 batangiye gutabwa muri yombi mu ntangiro y’umwaka. Ifatwa ryabo ryakurikiye ubushyamirane bwabaye hagati ya zimwe mu mpunzi n’igipolisi.

Izi mpunzi zari zakambitse ku cyicaro cya HCR zisaba kongererwa ibiribwa zihabwa bitashoboka zikemererwa gusubira mu burasirazuba bwa Kongo aho zikomoka.

Icyuka cyaje kuba kibi cyane hagati y’impunzi n’igipolisi cyaje gufata umwanzuro wo kuzimishaho ibyuka biryana mu maso ndetse impunzi zikemeza ko zanarashweho amasasu nyayo.

Ubu bushyamirane bwahosheje buhitanye abagera kuri 11 mu mpunzi nkuko byemezwa na polisi gusa impunzi zo zikemeza ko umubare w’abapfuye uri hejuru y’utangazwa na polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa