skol
fortebet

Urubanza rwa Nsabimana Callixte "Sankara"rwasubitswe kubera ikibazo cy’Ikoranabuhanga

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, yavuze ko urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte uzwi nka ’Sankara’ rwari rugiye kuba kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, rwasubitswe kubera kutagera ku ikoranabuhanga kw’abaregera indishyi bari i Rusizi.

Sponsored Ad

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zirwanya leta y’u Rwanda aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’izo nyeshyamba.

Ibyaha Sankara aregwa ni: Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwand amu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Uyu munsi kuwa kane, hari gukoreshwa ikoranabuhanga mu iburanisha mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Abacamanza batatu n’ubwanditsi mu cyumba cy’iburanisha i Nyanza, uregwa muri gereza ya Mageragere i Kigali n’abaregera indishyi i Rusizi, bagahuzwa na Skype.

Muhima Antoine wari kuyobora iri buranisha amaze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha yavuze ko hano ku rukiko no muri gereza ya Mageragere bari biteguye nta kibazo.

Avuga ko urubanza rusubitswe kuko abaregera indishyi bari i Rusizi badashobora kuhava kubera ingamba zahafatiwe, kandi badashobora kugera kuri iryo koranabuhanga.

Iburanisha riheruka kuri uru rubanza ryabaye mu kwezi kwa mbere aho humviswe ubushinjacyaha burega Nsabimana Callixte.

Icyo gihe, Bwana Nsabimana ahawe ijambo, yavuze ko ibyaha 17 byose yarezwe n’ubushinjacyaha abyemera ndetse abisabira imbabazi.

Gusa Nsabimana yahakanye ko ari mu bashinze umutwe wa FLN kandi ko nta ruhare yagize mu bitero byishe abantu.

Uru rubanza rwari gukomeza tariki ya 31/03/2020 ariko icyo gihe mu Rwanda ibikorwa byose byari byarahagaritswe (lockdown), rwimurirwa uyu munsi.

Umucamanza Muhima Antoine uyu munsi yavuze ko uru rubanza rwimuriwe tariki 08 z’ukwezi gutaha kwa karindwi uyu mwaka.

Avuga ko bizeye ko ingamba zafatiwe akarere ka Rusizi icyo gihe zizaba zarorohejwe n’ababuze ikoranabuhanga uyu munsi babashije kurigeraho.

Source: BBC

Ibitekerezo

  • Nubwo Politike ikiza bamwe,ihitana millions and millions z’abantu,cyanecyane binyuze mu ntambara.Uyu Sankara yari yimereye neza mu Rwanda.Ajya mu ishyamba yibwira ko azafata ubutegetsi akaba Umuyobozi,nawe agakira.Akaba Minister,akagendera muli V8.None agiye gusazira muli gereza.Politike ihira bake cyane.Iyo Sankara yumvira Imana akayishaka,akayikorera,akareka kumena amaraso y’abantu,Imana yari kuzamuhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.Imana yanga umuntu wese umena amaraso ya mugenzi we nkuko Zaburi 5:6 havuga.Ikanga kandi abantu bose barwana,ndetse ikavuga ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Soma Matayo 26,umurongo wa 52.Imana ishaka ko umukristu nyakuri aba umunyamahoro,ndetse agakunda n’abanzi be nkuko Yesu yabivuze muli Matayo 5,umurongo wa 44.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa