skol
fortebet

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa ruzumva ubujurire Bwa Kabuga

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa ruzavuga kuwa gatatu niba Kabuga Felisiyani agomba kuburanishwa n’Ubufaransa cyangwa urwego rwa ONU rwasigariyeho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyireweho u Rwanda, TPIR.
Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa ni rwo rwego rw’ubucamanza rwo hejuru, ni ukuvuga rwa nyuma, Kabuga yitabaje. Yaruregeye nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rw’i Paris narwo rwemereje mu kwezi kwa gatandatu gushize ko Kabuga agomba kujya kuburanira i Arusha muri Tanzania imbere (...)

Sponsored Ad

Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa ruzavuga kuwa gatatu niba Kabuga Felisiyani agomba kuburanishwa n’Ubufaransa cyangwa urwego rwa ONU rwasigariyeho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyireweho u Rwanda, TPIR.

Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa ni rwo rwego rw’ubucamanza rwo hejuru, ni ukuvuga rwa nyuma, Kabuga yitabaje. Yaruregeye nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rw’i Paris narwo rwemereje mu kwezi kwa gatandatu gushize ko Kabuga agomba kujya kuburanira i Arusha muri Tanzania imbere y’Urwego rwasigariyeho TPIR imaze gufunga imiryango.

Kabuga yatawe muri yombi ku italiki ya 16 y’ukwa gatanu gushize mu nkengero z’umujyi wa Paris, umurwa mukuru w’Ubufaransa, nyuma y’imyaka irenga 25 yari amaze ashakishwa. Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. We arabihakana.

Kabuga asaba kuburanishirizwa mu Bufaransa, we n’abavoka be bamwunganira bavuga ko adashobora gukora urugendo rurerure kugera i Arusha kubera ubusaza n’indwara zikomeye afite zirimo gisukali, umuduko munini w’amaraso, n’indi yitwa "leucoaraïose", indwara idakira igenda imubuza kugenda no kwinyagambura kandi ituma agenda arushaho kwibagirwa.

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwavuze ko Kabuga agomba kujya i Arusha. Urusesa imanza narwo niruramuka rubyemeje kuwa gatatu, leta y’Ubufaransa izaba ifite ukwezi kumwe kugirango ibishyire mu bikorwa.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa