skol
fortebet

Urukiko rwa Gisirikare rwarekuye abasirikare 3 muri ba bandi 5 bashinjwa gufata ku ngufu abagore

Yanditswe: Saturday 30, May 2020

Sponsored Ad

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu rwafashe icyemezo ku bujurire bw’abasirikare mu ngabo z’igihugu bashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu abagore, gukubita abaturage no guta akazi.

Sponsored Ad

Urukiko rwategetse ko babiri bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’aho abandi batatu bakarekurwa kuko nta bimenyetso bifatika by’ibyo baregwa.

Ku wa 13 Gicurasi 2020 nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwari rwafashe umwanzuro wo gufunga mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo, abasirikare batanu n’umusivili umwe. Ni umwanzuro abasirikare bahise bajuririra.

Abaregwa ni Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidèle, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John, Pte Twagirimana Theonetse n’umusivile witwa Ntakazirabo Donat.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guta inshingano, bivugwa ko babikoreye mu Mudugudu wa Kangondo ya II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Urukiko rwategetse ko John Gahirwa, Theoneste Twagirimana na François Gatete barekurwa.

Abakomeje gufungwa ni Patrick Ndayishimiye na Fidele Nishimwe, kuko bakurikiranweho kuba barakoze icyaha cyo gufata abagore ku ngufu. Rwategetse ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hakomeje irindi perereza.

Abatangabuhamya bavuga ko uwitwa Patrick Ndayishimiye ariwe wagenzuriraga uwitwa Fidele Nishimwe, mu gihe yabaga arimo gufata ku ngufu uwitwa Chantal Uwamariya na Cyuzuzo. Ibi byabaye kuva tariki 12 kugeza kuri 18 Werurwe uyu mwaka.

Umusifilive witwa Rajab’ Ntakaziraho we ntiyigeze ajuririra gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kuwa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020,nibwo Urukiko rwa Gisirikare i Kanombe rwaburanishije urubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo riregwamo abasirikare 5 n’umusivili 1 bakurikiranyweho ibyaha binyuranye bakekwa ko bakoreye ahazwi nka Bannyahe muri Nyarutarama.

Nubwo byari byitezwe ko iburanisha ribera mu ruhame ahabereye icyaha nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2020,ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kuwa 02 Mata 2020 nibwo bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kangondo ya kabiri mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko muri Bannyahe, bavuze ko hari hashyize ibyumweru bibiri abasirikare babatera bakabahohotera ndetse bagafata ku ngufu abagore.

RDF ishimangira ko itazihanganira abasirikare b’u Rwanda bica amategeko y’Igihugu cyangwa amahame y’umwuga w’Igisirikare igenderaho arimo guharanira ubutabera, kubungabunga umutekano w’abantu, ibyabo n’Igihugu muri rusange ndetse no gutabara rubanda nk’uko biri mu nshingano zayo z’ibanze.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa